Kigali: Akanyamuneza ni kose nyuma yo kwemerwa kongera kubaka

Abatuye Umujyi wa Kigali muri bimwe mu bice byari byarahagaritswe gutangwamo ibyangombwa byo kubaka kubera kubanza kunoza igishushanyo mbonera cy’imiturire, bagaragaje akanyamuneza ko kuba bakomorewe.

Mu murenge wa Ndera w’Akarere ka Gasabo, hari aho ibikorwa byo kubaka byari bimaze iminsi bihagaritswe kubera gukosora ibishushanyo mbonera by’imiturire n’imbibi z’ubutaka.

Kuri ubu, abaturage nko mu Midugudu ya Gisura na Gatare bishimiye ko bakomorewe bakongera guhabwa ibyangombwa byo kubaka.

Ubu imodoka zabugenewe mu guca imihanda zatangiye gutunganya iyari ihasanzwe, gukora imishya abaturage nabo bagasibura imiyoboro y’amazi banatema ibihuru, birimo gukorwa na rwiyemezamirimo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel avuga ko kugira ngo hubakwe Umujyi ujyanye n’igishushanyo mbonera hari ibyitabwaho.

Umujyi wa Kigali ufite igishushanyo mbonera kigaragaza ahagenewe imiturire, ubuhinzi, ubworozi n’ibindi bikorwa nk’inganda.

Hari hashize igihe hanozwa bimwe mu bishushanyo by’imiturire ari nabyo byatumwe mu duce tumwe hakosorwa amakosa ari mu byangombwa by’ubutaka. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *