Karate: Nyuma yo kunyurwa n’urwego rw’Abakarateka bo mu Rwanda, Christophe Pinna yabijeje guhugurwa bihoraho

Rurangiranwa muri Karate ku Mugabane w’Uburayi no ku Isi muri rusange, Umufaransa Christophe Pinna wegukanye Shampiyona y’Isi mu 2000, yijeje gukomeza guhugura Abakarateka no mu Rwanda, nyuma yo kunyurwa n’urwego bamweretse ku nshuro ya kabiri y’amahugurwa yategurwa na JKA-Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nzeri 2023, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa yari amaze iminsi itatu (3) abera muri Gymnasium ya Lycée de Kigali.

Ni ku nshuro ya kabiri Pinna yari akoresheje aya mahugurwa, ahuriza hamwe Abakarateka bo mu byiciro bitandukanye imbere mu gihugu kuva ku bakiri bato kugeza ku bakuru.

Agaruka ku rwego yabonyeho Abakarateka bo mu Rwanda, Christophe Pinna yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abayitabiriye bari bafite Inyota yo kumenya ndetse n’Umuhate wo guhugurwa.

Yunzemo kandi ko yashimye uburyo bazamuye urwego mu buryo bayerekanamo (Kata) ndetse n’imirwanire (Kumite).

Kumite ni uburyo bw’imirwanire bukoreshwa mu mukino wa Karate, aho abakinnyi bakina (barwana) bahanganye hagati yabo.

Aha, buri umwe aba yerekana ibyo azi, ariko agamije guhiga mugenzi we. By’umwihariko, ntago haba hagamijwe kurwana, ahubwo ni uburyo bwo kubigisha uburyo wakwirinda mu gihe umuntu yaba ashaka kuguhohotera.

Agaruka ku rwego yabonyeho Abakarateka bo mu Rwanda mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri iki Cyumweru, Christophe Pinna yagize ati:“U Rwanda rufite Abakarateka bubakitse by’umwihariko abakiri bato bafite Inyota yo kumenya. Iyo uri kubigisha, bakwereka ko Umutima n’Ibitekerezo byose babishyira kubyo bari kwiga”.

“Nyuma y’ibi, igikenewe ni ukubafasha kuzamura Tekinike, kwitegura mu Mutwe mu gihe bagiye gukina ndetse n’amayeri y’imirwanire, by’umwihariko bidasiganye no kubashakira amarushanwa menshi”.

Yunzemo ati:“Ntako bisa gusa abakiri bato nabo bakakwereka ko bafite Inyota yo kumenya. Ni iby’agaciro kuba nsangiza barumuna bange ibyo nzi muri uyu mukino, kandi nabo banyeretse ko biteguye”.

Muri aya mahugurwa, Abakarateka bigishinjwe uko bakitwara mu gihe uhanganye na mukeba, ndetse n’uburyo wamujujubya mu gihe muhanganye.

Uretse ibi kandi, bigishijwe kunyaruka mu gihe uhanganye na mugenzi wawe by’umwihariko uko wamwiba Umugono byihuse.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yasojwe hakinwa irushanwa Grand Prix ryateguwe na JKA-Rwanda, iri rikaba ryakinwa ku nshuro ya mbere.

Ryegukanywe na Ntwali Fiston usanzwe ukinira APR Karate Team, wahembwe Amafaranga Ibihumbo 300 Frw.

Ku mukino wa nyuma yatsinze Halifa Niyitanga ukinira The Champions Academy wabaye uwa kabiri, ahembwa Ibihumbi 200 Frw, mu gihe Maic Shyaka Ndutiye yabaye uwa gatatu, ahembwa Ibihumbi 100 Frw.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, Ntwali Fiston yavuze ko byari iby’agaciro kumarana iminsi itatu na Christophe Pinna.

Ati:“Gutozwa n’umuntu wegukanye Shampiyona y’Isi ntagi ari amahirwe ya buri imwe. Yatwigishije byinshi bizadufasha mu bihe biri imbere by’umwihariko kwitwara neza mu Marushanwa”.

Yunzemo ati:“Nkange, nzigira ku buryo yari Umuhanga mu kurwana (Kumite), bityo nange bizamfashe. Ibi ni tubishyira mu ngiro njye na bagenzi bange bizadufasha kwitwara neza haba mu marushanwa y’imbere mu gihugu, ku Mugabane no ku rwego rw’Isi”.

Agaruka ku musaruro wo kugira Umwarimu wigisha Karate uri ku rwego nk’urwa Pinna, Umuyobozi wa JKA-Rwanda, Guy Rurangayire, yavuze ko kimwe mu byo kwishimira birimo no kuba haravutse Irushanwa rya Grand Prix ndetse akaba yaranarigaragayemo.

Yunzemo ati:“Buri umwe mu bitabiriye aya mahugurwa yazamuye urwego by’umwihariko mu buryo bw’Imirwanire (Kumite) ndetse n’amayeri ajyanye n’umukino”.

Yakomeje agira ati:“Aya mahugurwa azajya aba buri Mwaka nk’uko Pinna yabisabye, kuko twabonye umusaruro wayo. Turifuza ibirenzeho, ndetse ibiganiro birakomeje hagati y’impande zombi ngo harebwe niba Pinna yazajya aza kabiri mu Mwaka”.

Yitsa kuri iri rushanwa (Grand Prix), Pinna yavuze ko yanyuzwe n’uburyo ryagenze, by’umwihariko gusangira ubunararibonye hagati y’Abakarateka.

Ati:“Mu Mwaka ushize ubwo nazaga mu Rwanda ku shuro ya mbere, abakinnyi batatu bahize abandi bari mu bitabiriye Amahugurwa nakoresheje. Iki ni ikigaragaza ko bigira kumenya”.

“Ndahamya ntashidikanya ko Mwaka utaha bazaba bafite Ubumenyi bwisumbuye”.

Amafoto

Sensei Bernabe, Maic Shyaka Ndutiye, Ntwali Fiston, Halifa Niyitanga, Christophe Pinna..

 

Rurangiranwa muri Karate ku Mugabane w’Uburayi no ku Isi muri rusange, Umufaransa Christophe Pinna.

 

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
Image
Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *