Karate: Ikipe y’Igihugu na Komisiyo y’Abasifuzi bifite abayobozi bashya

Nyuma y’iminsi ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Umukino njyarugamba wa Karate ndetse na Komisiyo y’Abasifuzi bidafite ababiyobora, kuri ubu byabonye ubuyobozi.

Ibi byatangajwe binyuze mu Itangazo rigenewe Itangazamakuru THEUPDATE ifitiye kopi, Ishyirahamwe ry’Umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), bashyize hanze ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024.

Iri Tangazo rigaragaza ko Kamuzinzi Christian yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu asimbuye Sensei Nkuranyabahizi Noel, mu gihe Onesphore Ndayambaje yagizwe umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi, asimbuye Sensei Mwizerwa Dieudonné.

Nkuranyabahizi Noel, wasimbuwe ku mwanya w’Ubutoza bw’Ikipe y’Igihugu, yari awumazeho imyaka irenga 8.

Mu Kuboza k’Umwaka ushize, yasabye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda (Ferwaka) kumwemerera agaha amahirwe barumuna be, kugira ngo nabo babashe kuzamura ubunararibonye mu gutoza Ikipe y’Igihugu, arabyemererwa.

Ni mu gihe mu mpera z’Ukwezi gushize kwa Gashyantare, Mwizerwa Dieudonné wari ushinzwe Komisiyo y’Abasifuzi muri Ferwaka nawe yasabye iri Shyirahamwe ko ryamwemerera gusezera kuri izi nshingano, nyuma yo kurigaragariza ko mu kazi ke ka buri munsi, inshingano ziyongereye, bityo atakibona umwanya wo guhiza aka kazi kombi.

Onesphore Ndayambaje wagizwe umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi, ni Umugabo w’Imyaka 39 y’Amavuko.

Afite Umukandara w’Umukara muri Karate ndetse na Dan ya Kane (4).

Ni Umusifuzi kandi wo ku rwego rwa mbere (Refer A) mu basifuzi basifura Imirwano (Kumite), ndetse n’urwego rwa mbere (Refer A), mu basifuzi basifura ku ruhande mu Kwiyereka (Kata), imbere mu gihugu.

Ndayambaje kandi, ni Umusifuzi wo ku ruhande wo ku rwego rw’abatangizi (Judge B) mu Kurwana (Kumite) ku rwego rw’Impuzamashyirahamwe ny’Afurika ihuza Abasifuzi “Union of African Karate Federations Officials” (UFAK).

Asanzwe ari Umutoza wa Karate ku rwego rw’Igihugu, ndetse yabaye mu Itsinda ry’Abatoza b’Ikipe y’Igihugu hagati y’Imyaka y’i 2014 na 2016.

Amafoto

Kamuzinzi Christian yagizwe Umutoza w’Ikipe y’Igihugu asimbuye Sensei Nkuranyabahizi Noel

 

May be an image of 1 person and performing martial arts

Onesphore Ndayambaje yagizwe umuyobozi wa Komisiyo y’Abasifuzi, asimbuye Sensei Mwizerwa Dieudonné

 

Image
Ndayambaje, uwa mbere uhereye i bumoso, ni umwe mu Basifuzi bafite ubunararibonye

 

Image
Atoza Ikipe y’Igihugu, Sensei Nkuranyabahizi yegukanye Imidali mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *