Jowest yarekuwe by’agateganyo

Giribambe Joshua wamenyekanye muri muzika nka ‘Jowest’ ufite indirimbo zikunzwe n’urubyiruko zirimo nka ‘Pizza, Agahapinesi’ n’izindi, yarekuwe by’ agateganyo akaburana ari hanze.

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko Giribambe Joshua (Jowest) washinjwe Ibyaha byo Gusambanya ku gahato ndetse no Gukubita no gukomeretsa arekurwa by’agateganyo, kuko nta mpamvu zifatika zatuma akurikiranwa afunzwe.

RIB yohereje Dosiye ya Jowest mu bushinjacyaha Ku ya 6 Gashyantare, nyuma aza kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku ya 16 Gashyantare 2023, aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Nk’uko umwanzuro w’urukiko watanzwe kuri uyu wa 21 Gashyantare, uwasomye urubanza yavuze ko urukiko rutegetse ko Giribambe Joshua(Jowest) ahita arekurwa, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze kuko nta mpamvu zifatika zatuma aburana afunzwe.

Uyu muhanzi Jowest asanzwe atuye mu Karere ka Kicukiro, yatawe muri yombi kuwa 1 Gashyantare n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Nyuma y’uko Jowest aburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. urukiko rwanzuye ko arekurwa akazaburana ari hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *