Jabana: Umunyegare yarusimbutse nyuma yo kugongana n’Imodoka

Ahagana saa mbili z’Ijoro, mu mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, habereye impanuka, aho imodoka yagonze umunyegare.

Iyi mpanuka yabereye mu Muhanda uva Karuruma werekeza mu Makawa ahanzwi nko kuri “Harmony” mu isangano ry’Imihanda.

Iyi Modoka ifite Pulaki RAC 934N, ubwo uwari uyitwaye yazamukaga yerekeza iwe mu rugo, yagonganye n’umuntu wari utwaye Igare, yikubita imbere y’imodoka arayirenga, gusa ntabwo yahise yitaba Imana.

HABUMUGISHA Innocent wabonye iyi mpunuka, aganira na  THEUPDATE yagize ati:“Ubwo nari ntegereje Moto, narebaga aho Igare ryari riturutse. Ryari mu mukono waryo, mu gihe Umushoferi wari utwaye imodoka yari yataye umukono we nk’uko bigaragara”

Ubwo twageraga ahabereye iyi mpanuka, Polisi yahise ihagera itangira gupima na Ambulance itangira kwita ku Munyegare wari wakomeretse.

Amakuru THUPDATE yamenye, ni uko ubwishingizi bw’iyi Modoka bwari bwararangiye, mu gihe uwari utwaye Igare byavugwaga ko yari yanyweye Inzoga .

Ubwo twakoraga iyi nkuru, inzego zishinzwe Umutekano wo mu Muhanda zari zitaragira icyo zitangaza…

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *