Israel Mbonyi yashenguwe n’Urupfu rwa Sekuru


image_pdfimage_print

Umuririmbyi uzwi mu kuririmba Indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi uri kubarizwa mu gihugu cya Australia, kuri ubu ari mu gahunda ko kubura Sekuru witabye Imana mu rukerera rwo ku wa 12 Mutarama 2023.

Mbonyi yamenye iyi nkuru, ari muri Austaralia aho ahafite ibitaramo bitanu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Israel Mbonyi yabwiye abamukurikira iby’iyi nkuru mbi agira ati “ubuzima bwiza twabayemo, warakoze Sogokuru, ruhukira mu mahoro.’’

Ni inkuru mbi Israel Mbonyi atahise yakira mu buryo bwihuse kuko usibye no kuri konti ye ya Instagram, uyu muhanzi yanyujije ubutumwa bw’umutima umenetse ku rubuga rwe rwa twitter.

Uku kwitaba Imana kwa Sekuru wa Israel Mbonyi kuje nyuma y’uko uyu muhanzi ari kubarizwa mu gihugu cya Australia, aho afite ibitaramo bitanu.

Ni ibitaramo Israel Mbonyi azatangirira ahitwa Brisbane ku wa 14 Mutarama 2023, akomereze i Sydney, aho azataramira ku wa 21 Mutarama 2023.

Nyuma yo gusoza Ibitaramo by’i Sydney, Israel Mbonyi azahita akomereza gutaramira ahitwa Perth ku wa 28 Mutarama 2023, akomereze i Melbourne ku wa 4 Gashyantare 2023 hanyuma asoreze ibitaramo bye ahitwa Adelaide aho azataramira ku wa 11 Gashyantare 2023.

Israel Mbonyi yashenguwe n’Urupfu rwa Sekuru.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *