Isozwa rya Shampiyona: APR FC yegukanye Igikombe cya 21, Rutsiro FC isubira mu Kiciro cya Kabiri

Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023, mu Rwanda hasojwe Shampiyona y’Ikiciro cya mbere Umwaka w’imikino 2022/23, uyu Mwaka wasojwe Ikipe y’Ingabo z’Igihugu (APR FC) yegukana igikombe cya Shampiyona nyuma yo gutsinda Gorilla FC ku mukino w’Umunsi wa nyuma ibitego 2-1, mu gihe Rutsiro FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports.

APR FC yegukanye iki gikombe ikoze byo yasabwaga mu mukino wabereye kuri Sidate yitiriwe Pele (Kigali Pele Stadium).

APR FC yatangiye umukino isatira mu buryo bukomeye dore ko ku munota wa 3 gusa Christian yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Nshuti Innocent na Bizimana Yannick ariko umuzamu wa Gorilla FC ahita akora akazi gakomeye awukuramo.

Abakinnyi ba Gorilla FC bakomeje gukina bahererekanya gake gake babikorera inyuma mu rubuga rw’abo ari nako bakinisha umuzamu wabo Mozombo ubona nta gitutu bafite.

Ku munota wa 14 Gorilla FC yashoboraga kubona igitego cya 1,Nshimiyimana Tharcisse yarekuye ishoti riremereye ariko ba myugariro ba APR FC bararyama umupira bawukuraho.

Umukino wakomeje gukinwa amakipe yombi ahererekanya gake gake ari nako ananyuzamo agasatira.

Bigeze ku munota wa 38 ba myugariro ba Gorilla FC bakoze amakosa maze Nshuti Innocent ahita aroba umuzamu umupira uruhukira mu nshundura igitego cya 1 cya APR FC kiba kirabonetse.

Nyuma yo gutsinda igitego cya 1 abakinnyi ba APR FC babaye nkabariye amavubi barasatira cyane ari nako ibona koroneri nyinshi ku mipira yabaga ihinduwe neza na Ombolenga gusa ntacyo babyazaga izi koroneri.

Igice cya kabiri cyatangiye abasore ba APR FC bakomeje urugendo rwo gushaka igitego cy’umutekano bakagerageza gusatira binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Christian ariko abakinnyi ba Gorilla FC bakirwanaho barenza imipira.

Ku munota wa 50 APR FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert wari ugiye gutsinda igitego, Ombolenga yahise ayitera ariko umupira uragenda unyura impande y’izamu gato uhita urenga.

Abasore ba APR FC bakomeje guhusha uburyo bw’ibitego byabazwe imbere y’izamu, nko ku munota wa 55 Mugisha Gilbert yazamukanye umupira neza maze awuhindura imbere y’izamu asanga Nshuti Innocent yatinzeho gato.

Umukino wakomeje, abasore ba Gorilla FC banyuzamo bagahererekanya neza gake gake ariko bagera imbere y’izamu bagahita bawamburwa.

Ku munota wa 75′, Ruboneka Bosco yazamukanye umupira neza mu kibuga hagati maze ashyira kwa Kwitonda Allain-Baca arekura ishoti ry’abana maze umuzamu arifata bimworoheye.

APR FC yaje kubona igitego cya 2 ku munota wa 87′ gitsinzwe na Ruboneka Bosco ahawe umupira mwiza na Allain-Baca.

Nyuma y’umunota umwe, gusa Gorilla FC yahise isatira maze Shimiyimana Tharcisse arekura ishoti rikubita igiti kizamu riragaruka ahita atsinda igitego.

Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1 maze ihita yegukana igikombe cya shampiyona cya 2023.

Ikipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri ni Rutsiro FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 3-1, ijyanye na Espoir FC yo yari yaramanutse kera.

Indi mikino yabaye, ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Rutsiro FC 3-1, Rayon Sports itsinda Sunrise FC 1-0, Bugesera FC itsinda AS Kigali 2-1, Police FC itsindwa na Marine FC 1-0 n’aho Etincelles inganya na Rwamagana City 0-0.

Mu myaka 30 imaze ishinzwe, APR FC yegukanye ibikombe 21, ikaba yaratangiye gukina Shampiyona y’u Rwanda mu 1995.

Inshuro itatwaye iki gikombe, kegukanywe na mukeba wayo w’ibihe byose (Rayon Sports) ndetse na Atlaco FC itakibaho yegukanyemo kimwe rukumbi.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *