Isiraheli yasabye abasaga Miliyoni batuye Amajyaruguru ya Gaza kwimuka bitarenze amasaha 24, Ese birashoboka, byasaba iki?

Igisirikare cya Israel cyabwiye Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ko buri muntu wese uba mu Majyaruguru y’agace ka Wadi-Gaza akwiye kwimukira mu Majyepfo ya Gaza mu gihe kitarenze amasaha 24 ari imbere, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa ONU.

ONU ivuga ko ibi bireba abantu hafi Miliyoni 1.1 – ni ukuvuga hafi kimwe cya kabiri (1/2) cy’abaturage bose ba Gaza.

Ako gace karebwa no kwimuka karimo n’Umujyi wa Gaza utuwe mu bucucike.

Uko kuburira kwa Israel kwatanzwe mbere gato ya saa sita z’ijoro (00:00) ku isaha yo muri Gaza n’i Yeruzalemu.

Mu itangazo, ONU yagize iti:”Umuryango w’Abibumbye ufata ko bidashoboka ko uko kugenda kubaho hatabayeho ingaruka mbi cyane ku baturage.”

Israel imaze iminsi yitegura kugaba igitero cyo ku butaka, ikusanya abasirikare, imbunda za rutura n’ibifaru ku mupaka wa Gaza.

Israel kandi ikomeje kugaba ibitero by’indege kuri Gaza kuva ku wa Gatandatu ubwo intagondwa za Hamas zivuye muri Gaza zagabaga igitero gitunguranye kuri Israel.

Hamas na yo ikomeje kurasa ibisasu muri Israel bivuye muri Gaza.

Abantu bagera ku 1,300 biciwe muri icyo gitero cya Hamas muri Israel cyo ku rwego rutari rwarigeze rubaho mbere, naho abantu nibura 150 bashimuswe na Hamas.

Ibitero by’indege bya Israel byo kwihorera bimaze kwica abantu barenga 1,500 muri Gaza, nk’uko bivugwa n’abategetsi bo muri Minisiteri y’ubuzima ya Palestine.

Israel yanafunze Umupaka wa Gaza, ibuza ko hinjizwa ibitoro n’ibiribwa.

  • ‘Abasivile si Umwanzi wacu’

Igisirikare cya Israel (IDF) cyasabye abatuye Umujyi wa Gaza guhunga ku mpamvu z’umutekano no kwirinda.

Mu itangazo, IDF yagize iti:”Muzashobora kugaruka gusa mu Mujyi wa Gaza igihe irindi tangazo ribitangira uruhushya rizaba ritanzwe.”

Mu butumwa bwa Videwo bwo ku rubuga rwa X (rwahozwe ruzwi nka Twitter), umuvugizi wa IDF, Liyetona Koloneli Jonathan Conricus yavuze ko intego yabo ari ukurokora ubuzima, yongeraho ati:“Abasivile si umwanzi wacu.”

Yungamo ati:“Turabyumva ko [kwimuka] bizafata igihe. Si igikorwa cyoroshye.”

  • Inama y’Akanama k’Umutekano ka ONU

Mu itangazo ryayo, ONU ivuga ko “Yinginze cyane ko iryo tegeko, niba ryemejwe [ari ryo koko], rikurwaho mu kwirinda igishobora gutuma ibyago bisanzwe biriho bihinduka amakuba.”

Abahuzabikorwa bo mu gisirikare cya Israel bari babwiye abakuriye amatsinda ya ONU muri Gaza ku bijyanye n’iryo tegeko ryo guhunga.

Iryo tegeko rinareba abakozi bose ba ONU hamwe n’abihishe mu bigo bya ONU, birimo nk’Amashuri, Ibigo Nderabuzima n’Amavuriro.

Byari byitezwe ko Akanama k’Umutekano ka ONU gakora inama y’igitaraganya mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu, mu nama nyunguranabitekerezo yo mu muhezo.

Amerika, Ubwongereza, Ubushinwa, Uburusiya n’Ubufaransa ni abanyamuryango bahoraho b’Akanama k’Umutekano ka ONU.

Hagati aho, ambasaderi wa Israel muri ONU yashyigikiye itegeko ryo guhunga ryatanzwe n’igisirikare cy’icyo gihugu, avuga ko ibyatangajwe na ONU “biteye isoni”.

Ambasaderi Gilad Erdan yavuze ko Igihugu cye kirimo kuburira hakiri kare abaturage ba Gaza kandi ko kirimo kugerageza “kugabanya ibyago ku batarebwa” n’igitero cya IDF kuri Hamas.

Yagize ati:”Mu gihe cy’Imyaka myinshi, UN yarahumirije ku guhabwa intwaro kwa Hamas no ku ikoresha ryayo ry’abaturage b’abasivile n’ibikorwa-remezo bya gisivile byo muri Gaza nk’ahantu ho guhisha intwaro zayo n’ubwicanyi.

“None ubu, aho gushyigikira Israel, abaturage bayo barimo kubagwa n’abaterabwoba ba Hamas… irabwiriza Israel.”

Ambasaderi Erdan yunzemo ati:”Byaba byiza UN ubu yibanze ku kugarura abashimuswe, kwamagana Hamas no gushyigikira uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho.” (BBC)

Amafoto

Gaza

Umuhungu w'Umunya-Palestine arimo kureba imodoka yangiritse ari mu modoka y'umuryango we, nyuma y'igitero cy'indege cya Israel mu mujyi wa Gaza. Ifoto yo ku itariki ya 12 Ukwakira (10) mu 2023

Umuntu uhetse matola n'ibindi bikoresho mu bitugu urimo guhunga muri Gaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *