“Isi yitwara nk’itarakuye Isomo muri Jenoside yakorewe Abatutsi”  – Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu Rwanda yakabaye yarigishije Isi amasomo ariko biteye impungenge kubona muri iki gihe Isi itarigiye ku byabaye ahubwo hirya no hino hakaba hakomeje kugaragara amakimbirane n’intambara.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho asubiza ikibazo yari abajijwe n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, mu kiganiro bagiranye mu nama ya za 11 ya za Guverinoma (World Governments Summit) iri kubera i Dubai.

Yari amubajije icyo avuga ku kuba muri Gaza na Israel hari intambara ikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane, ariko umuryango mpuzamahanga ukaba ukomeje kurebera nk’aho nta masomo ibyabaye mu Rwanda mu 1994, byasize.

Ati “Amasomo yizwe buri gihe tuyavugaho ariko simbona benshi ku Isi biga amasomo twakagombye kuba twigira ku mateka, ku bintu byinshi byabaye. Ku bijyanye n’u Rwanda, twagize ibyago by’ikinyejana kandi nta byinshi byabayeho mu bijyanye n’ubukangurambaga ku byabaga ngo bibe byahagarikwa.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bigiye amasomo mu byabaye ariko ibiri kuba hirya no hino ku Isi, bituma umuntu yibaza niba amahanga hari icyo yigiye ku byabaye mu Rwanda.

Ati “Twebwe twarize, ariko iyo ubonye ibintu byinshi biri kuba hirya no hino ku Isi wibaza niba hari amasomo Isi yize. Si muri Gaza gusa, ni mu bice byinshi by’Isi, hari amakimbirane, ibintu birimo kuba, bapfa ibintu n’ubutegetsi buri mu maboko ya bamwe. Ibi bintu ntabwo bikwiye kuba biba.”

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ibihugu, imiryango n’uturere bibarizwamo bikwiye kuba bikora ibishoboka byose kugira ngo birinde cyangwa bihagarike mu buryo bwihuse ibintu byose bitwara ubuzima bw’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *