Ishyirahamwe rya Rugby ryahuguye Abasifuzi n’abatanga ubuvuzi bw’ibanze ‘ibijyanye no gutabara abakinnyi mu gihe bagiriye Impanuka mu Kibuga’

Spread the love

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama 2023, Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda ‘Rwanda Rugby Federation (RRF)’ ryateguye amahugurwa y’umunsi umwe yakozwe mu byiciro bibiri, aho hahuguwe ikiciro cy’abasifuzi ndetse n’icy’abatanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’umukino bari hamwe n’abashinzwe iterambere ry’umukino wa Rugby mu Turere.

Aya mahugurwa yabereye kuri Kigali View Hotel mu Mujyi wa Kigali, yitabiriwe n’abasifuzi basifura mu kiciro cya mbere bahuguwe na Andrew Kettlewll ndetse n’ayahawe abaganga batanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’umukino yatanzwe n’inzobere yiherejwe n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby ku Isi, Kalanzi Joseph.

Mu rwego rw’abasifuzi, abahuguwe basabwe kwitwararika by’umwihariko ku makosa yashobora guteza ubushyamirane mu mikino ikomeye, bakarangwa no kugira ijisho ry’ubushishozi no kutabogama.

Ku ruhande rw’abahuguwe mu gutanga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe cy’umukino, Kalanzi Joseph yasabye abitabiriye aya mahugurwa, guhoza ijisho ku mukino, by’umwihariko bagacungana n’igihe umukinnyi aguye hasi bitunguranye, bagahita basaba umusifuzi guhagarika umukino bakita kuri uwo mukinnyi uguye hasi.

Aha, yabahaye urugero rw’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Danemark, Christian Eriksen waguye hasi mu mukino w’igikombe cy’Uburayi mu 2021, aho yatabawe na mugenzi wari warahawe aya masomo y’ubuvuzi bw’ibanze ‘First Aid’.

Mu gihe umukinnyi yagize ikibazo cy’umutima umukino uri gukinwa, mbere y’uko haza ubuvuzi bwisumbuye, Kalanzi Joseph yasabye aba bahuguwe ko bagomba kumuryamisha areba hejuru, ubundi bagakandaho inshuro 30 mu mujyo umwe, mu gihe bagutegereje ubuvuzi bwisumbuye.

Uretse kuba umukinnyi yakwitura hasi mu buryo butuguranye, yanabasabye ko mu gihe babonye umukinnyi agize ikibazo ku mutwe birimo nko gutakaza ubwenge, aha naho nta gihe cyo gutegereza bakagombye gufata ngo ni uko umukino uri gukinwa, ahubwo bahita bafata iya mbere bagatabara.

Bahuguguwe kandi n’uburyo batabara umukinnyi wavunitse, bakamufasha kudashegeshwa n’imvune, mu gihe ategereje ubuvuzi bwisumbuyeho.

Bamwe mu bahawe aya mahugurwa barimo; Hakizamana Laurien usanzwe ari mu basifuzi bafatwa nk’abari ku rwego rwo hejuru mu gusifura uyu mukino, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:

”Aya mahugurwa twungukiyemo byinshi, birimo ibyahindutse ku rwego mpuzamahanga mu misifurire y’uyu mukino, ndetse no gukosora amakosa yakozwe mu mikino ibanza ya Shampiyona”.

“Bagenzi bacu batitabiriye aya mahugurwa, tuzabasangiza bimwe mu byo twigiyemo birimo nko guha abakinnyi basopo bashaka gutinza umukino mu gihe cyo gutera penaliti no gukora Scram”.

“Nk’abasifuzi, nitwe nkingi ya mwamba mu kugenda neza kw’imikino, twahuguwe ko tugomba by’umwihariko kwegera abakinnyi tukabahugura amategeko mbere na nyuma y’umukino kuko hari amakosa bakora akaba yagira ingaruka ku musaruro”.

Uwimpuhwe Yvette uri mu bahuguwe ku buvuzi bw’ibanze, yagize ati:

”Nungukiye byinshi muri aya mahugurwa, harimo nko guha ubuvuzi bw’ibanze umukinnyi mugihe yagize imvune ku Ijosi, kuburyo nahita mwitaho mbere y’uko Umuganga yinjira mu kibuga”.

“Bitewe n’uko mbere tutari twarahuguwe, umuntu yabikoraga uko yabyumvaga, ariko ubu tugiye kubikora mu buryo bujyanye n’igihe”.

“Twahuguwe ko buri muntu agomba kuba afite ibikoresho by’ibanze byamufasha gutanga ubu bwunganizi, bityo tukaba twasaba Ishyirahamwe kutuba hafi mu kubibona natwe tugatanga umusanzu wacu mu gihe cy’imikino”.

Agaruka kuri aya mahugurwa yahawe izi nzego zombi, Bwana Kamanda Tharcisse, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda yagize ati:

”Aya mahugurwa yari agamije kuzamurira ubumenyi abafite aho bahuriye n’umukino wa Rugby hano mu Rwanda, by’umwihariko mu kibuga”.

“Ni amahugurwa yok u rwego rw’Isi, kuko yatanzwe n’inzobere yoherejwe n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby ku Isi ‘World Rugby Federation’”.

“Yari amahugurwa ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze bwahabwa abakinnyi mu gihe cy’imyitozo ndetse no mu mukino yewe na nyuma yawo”.

“Uwitabira aya mahugurwa agomba kuba yarujuje ‘Passeport ya World Rugby, yarize amasomo yatangiwe kuri Murandasi ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze ndetse n’amahugurwa ajyanye no kwita ku muntu wagize ikibazo ku mutwe cyangwa ku mutima akina”.

“Twishimiye ko ku rwego rw’abari n’abategarugoli nabo bari kwibona muri uyu mukino, kuko muri aya mahugurwa nabo bayitabiriye”.

Asoza yagize ati:

”Abitabiriye aya mahugurwa tubitezeho umusaruro mu gihe imikino yo kwishyura ya shampiyona isubukurwa mu Cyumweru gitaha tariki ya 04 Gashyantare”.

Twakwibutsa ko aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 20, barimo abasifuzi 6 n’abafite aho bahuriye n’ubuvuzi bw’ibanze n’abashinzwe iterambere rya Rugby mu Turere 16.

Amafoto

 

Uwimpuhwe Yvette yavuze ko aya mahugurwa azamufasha kwita ku bakinnyi mu gihe bagiriye ikibazo mu kibuga umukino uri gukinwa

 

Bwana Kamanda Tharcisse uyubora Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, yakurikiraniye aya mahugurwa hafi

 

Kalanzi Joseph ukomoka muri Uganda, niwe watanze aya mahugurwa mu izina ry’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Rugby ku Isi

 

Andrew Kettlewll yasabye abasifuzi kurangwa n’ubunyamwuga mu no kugura inama abakinnyi mu gihe cy’umukino ndetse no kujyana n’amategeko agezweho

 

Hakizimana Laurien yavuze ko aya mahugurwa azabafasha nk’abasifuzi mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona n’andi marushanwa ari imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *