Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’ agiye gusubira mu Rukiko

Spread the love

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, uyu washinze Sosiyete ya Rwanda Inspiration Back Up yari ishinzwe gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, agiye kongera gusubira imbere y’Urukiko,  tariki ya 10 werurwe 2023.

Nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye ku cyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Prince Kid agiye gusubira kuburana ku wa 10 Werurwe 2023 mu rukiko rukuru.

Yari yaragizwe umwere n’urukiko rwa Nyarugenge ku byaha ashinjwa birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba no gukora imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ariko ubushinjacyaha bwahise bujuririra iki cyemezo mu rukiko rukuru.

Ubushinjacyaha bwaburanaga busabira prince kid ko yafungwa imyaka 16 ariko urukiko rwanzura ko abaye umwere nyuma y’uko nta bimenyetso byatanzwe bigaragaza ko ibyo byaha byakozwe ahita afungurwa.

Uyu musore yafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere kuva ku wa 16 Gicurasi 2022 kugeza ku wa 2 Ukuboza 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *