Isesengura: Kubera iki DR-Congo yategetse Ingabo za EAC kuva muri iki gihugu?

Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba ziri muri iki gihugu mu butumwa bwo kugarura Amahoro, ko zatangira kuzinga utwangushye. Ni mu gihe hashize Amezi 11 gusa ziri muri iki gihugu guhana Imbibi n’Ibihugu birimo u Rwanda.

Leta ya DR-Congo yatangaje ibi nyuma yo guhamya ko izi Ngabo zigize Umutwe uzwi nka (EACRF) zitazongererwa igihe, kuko ntacyo n’ubundi zamaze mu Mezi zimaze.

Ni mu gihe nyamara ubushyamirane hagati y’Ingabo za DR-Congo n’Imitwe yitwaje Intwaro bafatanyije aho bahanganye na M23 ikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa DR-Congo, agace kakunze kurangwamo ubushyamirane n’Umutekano muke.

  • Izi Ngabo zari zarajyanywe n’iki muri DR-Congo?

Umuryango uhuza Ibihugu by’Afurika y’Ibusirazuba ugizwe n’Ibihugu Birindwi, wohereje Ingabo zawo muri iki gihugu mu Mwaka ushize nyuma y’uko hongeye kwaduka Intambara hagati ya M23 n’Igisirikare cya Leta (FARDC).

Ikemezo cyo kohereza izi Ngabo, cyafashwe nyuma y’uko DR-Congo ihawe ikaze ryo kwinjira muri uyu Muryango.

Umutwe w’Ingabo wa M23 umaze Imyaka irenga Icumi ushinzwe, wigaruriye Uturere twinshi two mu Burasirazuba bwa DR-Congo, uvuga ko wakoze ibi ugamije kurengera inyungu z’Abatutsi uvuga ko bugarijwe n’Imitwe y’Abahutu bashyigikiwe na Leta.

Ku ikubitiro, Uburundi ni bwo bwatangiye kohereza Ingabo guhera mu Kwezi kwa Munani kw’Umwaka ushize.

Uretse Uburundi, Ibindi Bihugu byohereje Ingabo muri DR-Congo birimo; Kenya, Sudani y‘Epfo na Uganda. Izi Ngabo ziyobowe na Kenya.

Ingabo za EAC zishimangira ko inshingano yazo ari uguhagararira ivanwa ry’Imitwe y’Inyeshamba mu Turere yari yarigaruriye.

Gusa, Leta ya DR-Congo n’abaturage batuye mu Turere turangwamo Intambara bashaka ko izi Ngabo zirwanya M23 mu buryo bwa gisirikare.

Ariko kandi, Izi Ngabo zoherejwe kugira ngo zikorane n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) zari zisanzwe ziri mu gihugu.

Izi ngabo za ONU zizwi nka MONUSCO, zirebwa Ijisho ribi kuko zananiwe no guhagarika Ubushyamirane mu Myaka 25 yose zimazeyo.

Perezida Félix Tshisekedi avuga ko ashaka ko Monusco iba yavuye mu gihugu bitarenze Ukuboza (12) k’uyu Mwaka.

Mw’itangazo iheruka gushyira hanze, EAC ivuga ko Ingabo zayo zari ziyemeje gukorana na Leta bya hafi kugira ngo batanyaze gusubiza mu byabo ababikuwemo n’Intambara ndetse no kurinda byuzuye abasivire.

Izi Ngabo zari zimaze kongererwa Manda inshuro ebyiri kuva zoherejwe muri iki gihugu.

  • Kubera iki DR-Congo ishaka ko izo ngabo ziva muri iki gihugu?

Kuva zitangiye kugera muri iki gihugu, Izi Ngabo za EAC zakunze kunengwa na Leta ya DR-Congo n’Imiryango idaharanira inyungu za Politike.

Perezida Tshisekedi ubwe, ni umwe mu bafashe iya mbere mu kuzinenga.

Yagize ati: Izi Ngabo ntacyo zikora.

Yunzemo ati:“Kuba muri iki gihugu mudashobora guhangana na M23 ntacyo mwaba muhakora, ibyiza ni uko mwasubira mu bihugu byanyu”.

Muri DR-Congo, Hadutse Imyigaragambyo yo kwamagana izi Ngabo ndetse n’iza Monusco.

Imwe muri iyi Myigaragambyo, yabaye muri Nzeri (9), Iyi ikaba yaraguyemo abasaga 40.

Ibinyamakuru byo muri iki gihugu, byagarutse ku magambo yatangajwe na Minisitiri w’Itangazamakuru muri DR-Congo Bwana Patrick Muyaya bigira biti:Ubutumwa burasobanutse. Ingabo za EAC zisabwa kuba zavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bitarenze tariki ya 08 Ukuboza nk’uko byumvikanyweko, kuko zitashoboye gushyira mu bikorwa icyo zazaniwe by’umwihariko ikibazo cya M23”.

  • Umusaruro w’Ingabo za EAC muri DR-Congo?

Kuva zigeze mu Burasirazuba bwa DR-Congo, Ingabo za EAC zivuga ko zahagarariye ivanwa ry’Imitwe y’Inyeshamba mu duce yari yarigaruriye nka Karuba, Mushaki, Kilorirwe na Kitchanga.

Hagati aho, kugarura Umutekano wuzuye byagaragaye nk’ikintu kitoroshe. Izi Ngabo zivuga ko zahuye n’ibibazo by’amikoro n’ibikoresho.

Ku wa kabiri, Umusirikare umwe wa Kenya yarishwe ahitanywe n’Igisasu cya Rokete mu Gitero yagabwe n’Inyeshamba. Uyu yabaye Umusirikare wa Kenya wa mbere yishwe muri izi Ngabo.

Mu ntangiriro z’uku Kwezi, EAC yavuze ko Ingabo zayo zahuye n’ibibazo byo kurebwa nabi bitewe n’amagambo ya Propaganda akwiragizwa n’Imitwe y’Inyeshamba.

  • Ukwanduka kw’Intambara kwatewe n’Iki?

Imitwe y’Inyeshamba itari mike irica igakiza muri aka Karere k’Ubuurasirazuba bwa DR-Congo kabarizwamo Umutungo kamere ku kigero cyo hejuru.

Muri uku Kwezi, Nyuma y’agahenge kari kamaze Amezi Atandatu, Intambara zongeye kwaduka hagati ya M23 n’Inyeshamba zishyigikiye Leta, zizwi nka Wazalendo.

Leta ya Kinshasa ishinja M23 kwanga gushyira Intwaro (Imbunda) hasi no kwanga kubahiriza amasezerano yo guhagarika Intambara.

Ku ruhande rwayo, M23 ishinja Ingabo za Leta ko ari zo zongeye gutangiza Intambara.

Igisirikare cya DR-Congo cyo kivuga ko cyakomeje kubahiriza ihagarikwa ry’intambara, Gusa aya makuru yatewe Utwatsi.

Abahakana aya makuru, bavuga ko Abasirikare ba Leta n’Abarwanyi bashyigikiye Leta bafatanya mu kurwanya Umutwe wa M23.

Muri iyi Ntambara yaongeye kwaduka, Abasivire nibo bahahurira n’ibibazo.

Nko mu Cyumweru gishize, Bivugwa ko abantu basaga 60 baguye mu Bitero byabereye yo muri Teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Nk’uko Umuyobozi w’aka Karere yabyemeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *