Irushanwa ry’Intwari: APR FC na Police FC zakatishije itike y’Umukino wa nyuma 

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC n’iya Polisi y’Igihugu, Poloce FC, nizo zizesurana ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo kwibuka no kuzirikana Intwari z’u Rwanda.

Uyu mukino uzakinwa ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare 2024.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Musanze FC kuri Penaliti, mu gihe Police FC nayo ariko yabigenje kuri Rayon Sports FC.

Mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports FC, Police FC yahatswe kuko n’ubwo igice cya mbere cyari cyarangiye ari 0-0, Heritier Luvumbu yanyeganyeje Inshundura ku munota wa 57 ku mupira uteretse (Free Kick).

Gusa, ntabwo Police FC yifashe mapfubyi nyuma y’iki gitego, kuko yakomeje kotsa igitutu Rayon Sports FC, ibi bikaba byaje gutanga umusaruro ku munota wa 67, ku gitego cyo kwishyura cyatsinzwe na rutahizamu Peter Agblevor.

Nyuma y’ibi bitego byombi, amakipe yakomeje gucungana ku jisho, iminota 90 y’umukino irangira ari 1-1.

Amakipe yombi yahise yerekeza ku gukiranurwa na Penaliti. Izi zahiriye Police FC, kuko yasezereye Rayon Sports kuri 4-3.

APR FC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Musanze FC nk’uko twabigarutsego, iyisezereye kuri Penaliti 4-2.

Iminota 90 y’uyu mukino yarangiye amakipe yaguye miswi y’igitego 1-1.

APR FC yarokowe n’Umunyezamu wayo Pavelh Ndzila wakuyemo Penaliti ebyiri za Musanze FC.

Muri uyu mukino, APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Danny Ndikumana ku munota wa 6 gusa w’umukino.

Iki gitego nicyo cya mbere uyu mukino APR FC yakuye muri Rukinzo FC ayitsindiye kuva yamugura muri Nyakanga y’Umwaka ushize.

Nyuma y’iki gitego, ubutatu bw’ubusatirizi bwa APR FC buyobowe na Danny Ndikumana, Yannick Bizimana na Ramadan Niyibizi bakomeje kotsa igitutu Musanze FC, gusa ba myugariro bayo bakomeza kuba ibamba.

Gusa ibi ntabwo byateye kabiri, kuko Musanze FC yaje kwigaranzura iki gututu, ku munota wa 68, Solomon Adeyinka yishyura igitego ikipe ye yari yatsinzwe.

Nyuma y’iki gitego, APR FC yahatswe gutsindwa icya kabiri, gusa ba myugariro ba APR FC, Salomon Bidjeme na Fitina Omborenga baburizamo ubu buryo bwaremwaga na Musanze FC.

Twibutse ko APR FC izacakirana na Police FC mu mukino uzwi ku izina rya Deribi (Derby) y’Umutekano, tariki  ya 01 Gashyantare 2024, kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Uretse uyu mukino, Rayon Sports FC izesurana na Musanze FC mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *