Irani yahambirije Abadipolomate 2 b’Ubudage


image_pdfimage_print

Igihugu cya Irani cyatangaje ko Abadipolomate babiri b’Ubudage batagikenewe mu gihugu, ihita itegeka bo bakivamo bidainze.

Kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani, Nasser Kanaani, yatangaje ko aba bazize kwivana mu bijyanye n’Ubutabera bwa Irani mu iterambere ry’Igihugu kandi bitari mu nshingano zabo.

Nyuma y’iki cyemezo, Ubudage bwakinenze buvuga ko nta shingiro gifite.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubudage, yo yatangaje ko aba bantu bayo nta makosa y’akazi bakoreye muri Irani n’ubwoo yabirukanye.

Iki cyemezo cya Irani cyafashwe kandi hashize Icyumweru Leta y’Ubudage nayo ifashe ikimeze nkacyo.

Abakozi babiri ba Ambasade ya Irani i Berlin barahimbirijwe bishingiye ku mwanzuro w’Ubutabera bwa Irani bwakatiye urwo gutya, Jamshid Sharmahd, Umudage ufite inkomoko muri Irani.

Uyu mugabo w’imyaka 67 usanzwe ufite n’uburenganzira bwo kuba muri Amerika, yahamwe n’icyaha cya ruswa muri Irani.

Yashinjwe kandi kuba mu ishyaka ryifuza ko muri Irani yasubiraho Ubutegetsi bwa Cyami.

Iri shyaka abarizwamo, rishinjwa ubwicanyi bwo mu 2008 bwakoreshejwe za Bombe.

Kugeza ubu, Irani ifunze hafi abantu 16 bakomoka mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, benshi bakaba ari abafite Ubwenegihugu bwa Irani n’Ibyo bihugu bindi. (Reuters, AFP)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *