Inzego z’Umutekano z’Uburundi zikomye ikiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda

Tariki ya 14 Gicurasi 2023, mu Kiganiro Ishusho y’Icyumweru cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda kitabirwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego za Leta, hagarutswe ku ngingo y’umutekano mu Karere, aha ni naho hakomojwe ku Ngabo z’Uburundi ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo).

Nyuma y’iki kiganiro, kikomwe bikomeye n’Ingabo z’Uburundi zivuga ko ari Igitutsi kuba cyarazibasiye.

Igisirikare cy’Uburundi cyatangaje ko iki kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda cyashinjaga Ingabo z’Uburundi ziri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo) gutoza no guha Intwaro Imitwe y’Inyeshyamba irwanira muri iki gihugu, ku buyobozi bw’Ingabo mu Burundi bugasanga ibi ari Igitutsi gikomeye.

Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’Uburundi, yavuze ko abakoze iki kiganiro, bagikoze bagamije kuyobya abantu.

Muri iki kiganiro cyagarukaga ku bikorwa by’Ingabo za Afurika y’Uburasirazuba EAC muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo), Gasominari Jean Baptiste wari wagitumiwemo nk’Umusesenguzi, yashinje Ingabo z’Uburundi ziri muri Teritwari ya Masisi gukorana n’Imitwe yitwaje Intwaro.

Yagize ati:“Ibigwi bafite ni ugutoza FDRL na Nyatura no kubaha Intwaro. Yakomeje avuga ko ariyo mpamvu Perezida Felex Tshisekedi ngo yavuze ko adashaka ko Ingabo z’Uburundi zihava ndetse n’izindi Ngabo zo muri EAC”.

Igisirikare cy’Uburundi cyikaba cyahakanye ko kidakotana n’Imitwe y’itwaje Intwaro ndetse ko kitanabirota.

Iki Gisirikare kivuga kandi ko cyafatanyije n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR-Congo) kurwanya Inyeshyamba z’Abanyecongo n’izo mu Mahanga, ndetse kuri ubu zikaba zarashwiragiye ndetse ko izi Ngabo zikomeje akazi ko gucunga Umutekano.

Uretse ibi, izi Ngabo zemeza ko Umutekano wiyongereye nyuma yo guhuza Imitwe y’abaturage bari bafitanye amakimbirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *