Inyigisho ya Coach Gaël yahinduwe urwenya, ibigo bikomeye biyikoresha mu kwamamaza

Niba warakoresheje urubuga nkoranyambaga rwa Twitter mu myaka yo hambere, ubibona nkanjye ko imikoreshereze yarwo itandukanye n’iriho ubu, Njye ndujyaho muri 2014 nashakagaho amakuru ya Politiki kandi yizewe, gusa nkoze nk’ibyo ubu, naba nzanye ingwe mu mujyi. 

Kuri ubu uri rubuga rukoreshwa n’urubyiruko cyane kandi rwifashishwa cyane mu kuruhura mu mutwe kurusha uko rukoreshwa mu guhanahana amakuru uretse ko ab’inkwakuzi bamaze kuvumbura ko rwakubyarira ubukungu ndetse ukabaho ubuzima bwiza ubukesha ibyo unyuza kuri account yawe.

Kuwa 17 werurwe nibwo umwarimu muby’icungamutungo n’ubushabitsi umaze kumenyerwa nka Coach Gaël yanyarukiye kuri account ye anyuzaho agace k’ubutumwa yari yasangije abamukurikira kuri shene ye ya YouTube ariko ibyakueikiyeho byabaye ibitwenge gusa.

Byahumiye ku mirari kuko muri iyi minsi abakoresha Twitter [aba tweeps] bamaze iminsi bikomye abantu baza kuri uru rubuga berekana imitungo yabo ndetse banikomanga mu gatuza Bagaragaza ko ibyo bagezeho babikesha gukora cyane Kandi neza mugihe aba tweeps bo bahamya ko icya mbere ari amahirwe ko iyo ugaragaje ko ufite imitungo kubera gukora cyane ubwo abadafite ibyo batunze Uba ubise abanebwe.

Mu butumwa yasangije abamukurikira yagize Ati:

Amafaranga ntagomba kuguca mu myanya y’intoki!

Ukeneye ubwenge n’ubumenyi kugira ngo ubashe kugwiza amafaranga ntugarukire ku rwego rwo kuyakora ho gusa.

 

Iyi videwo ikimara kugera hanze yasamiwe hejuru na bamwe mu basanzwe Bagaragaza kudahamanya nawe mubyo yigisha bamwereka kwibeshya gukomeye yakoze ariko abandi biganjemo ibigo bikomeye bifashisha ubutumwa bwe bamamaza ibikorwa byabo.

 

Ngabo Karegeya wazanye ubukerarugendo bwa “ibere rya bigogwe”  nawe yamamaje ibikorwa bye

AC group imenyerewe mu gukora amakarita akoreshwa kuri bus zo mu mujyi wa Kigali azwi nka Tap&Go nayo ntiyatanzwe 

Cimerwa itajya itangwa ku rwenya kuburyo benshi bibaza k’umuntu ucunga imbuga nkoranyambaga zayo nayo ntiyatanzwe.

Uretse aba batebya, hajemo n’abandi bagaragaje ko batajya bishimira na rimwe ubutumwa bw’uyu mugabo bufatwa nko kubakina kumubyimba.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *