Inyeshyamba z’aba Houthi zahanuye Drone ya USA

Inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemen zahanuye indege nto ya gisirikare itarimo umupilote (drone) y’Amerika, nk’uko byatangajwe n’abayobozi b’Amerika ndetse n’umutwe w’aba Houthi ufashwa na Iran.

Umutegetsi wo muri Amerika yavuze ko iyo drone yo mu bwoko bwa MQ9 yahanuriwe ku nkombe ya Yemen n’abarwanyi b’aba Houthi.

Ibyo byemejwe n’umuvugizi wa gisirikare w’aba Houthi.

Bibaye mu gihe Amerika iri maso cyane ku bikorwa by’imitwe ishyigikiwe na Iran yo mu Burasirazuba bwo Hagati kuko inshuti ikomeye y’Amerika, Israel – mucyeba ukomeye wa Iran – irimo kurwana na Hamas muri Gaza.

Mu kwezi gushize, ubwato bw’intambara bw’Amerika bwafashe (bwahagaritse) misile zo mu bwoko bwa ‘cruise’ na drone nyinshi zari zoherejwe n’aba Houthi zivuye muri Yemen zerekeza kuri Israel.

Amerika yajyanye ibikoresho bya gisirikare, birimo amato agwaho indege, abasirikare b’aba Marine (barwanira mu mazi no ku butaka) hamwe n’amato y’ingoboka, mu Burasirazuba bwo Hagati, kubera ubushyamirane bwadutse muri ako karere bufitanye isano n’intambara ya Israel na Gaza.

Ibyo birimo abasirikare bashyizwe mu mato ya gisirikare ari mu nyanja y’umutuku (Red Sea), iri hagati ya Yemen na Israel.

Inyeshyamba z’aba Houthi zo muri Yemen zifashwa na Iran, ndetse kuva mu mwaka wa 2014 zikomeje intambara zirwana na leta ya Yemen – ishyigikiwe n’undi mucyeba wa Iran, ari we Saudi Arabia (Arabie Saoudite).

Umutegetsi wungirije w’undi mutwe ushyigikiwe na Iran mu karere, umutwe wa Hezbollah wo muri Liban (Lebanon), yabwiye BBC muri iki cyumweru ko iyicwa ry’abasivile muri Gaza rikorwa na Israel riteje ibyago byuko hashobora kubaho intambara yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati.

Sheikh Naim Qassem yavuze ko “ibintu bikomeye cyane kandi biteje akaga cyane bishobora kubaho mu karere, kandi nta muntu n’umwe washobora guhagarika ingaruka”.

Hagati aho, Amerika na yo ku wa gatatu yavuze ko yagabye ibitero by’indege ku kigo cyo mu burasirazuba bwa Syria, yavuze ko cyakoreshwaga n’umutwe wihariye wo mu gisirikare cya Iran witwa Islamic Revolutionary Guard Corps hamwe n’imitwe ikorana na wo.

Umutegetsi wo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika – Pentagon – yavuze ko ibyo bitero, bya kabiri bibayeho mu byumweru bya vuba aha bishize, byari igisubizo ku bitero ku basirikare b’Amerika muri Irak no muri Syria.

Umuryango ukurikiranira hafi ibibera muri Syria bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’intambara, wavuze ko icyo gitero cyishe abantu icyenda bakorana n’imitwe ishyigikiwe na Iran muri Syria, uwo mubare ntiwashoboye kwemezwa mu buryo bwigenga. (BBC).

Ifoto yatanzwe n’igisirikare cy’Amerika kirwanira mu kirere yerekana drone ya MQ-9 Reaper iguruka mu butumwa bwo mu myitozo hejuru ya Leta Nevada, muri Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *