Inteko rusange ya Handball: Twahirwa yasabye Abanyamuryango gutangira kwitegura kwakira Igikombe cy’Afurika

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, bateraniye Inama y’Inteko rusange ngaruka Mwaka isanzwe.

Iyi nama iteraniye mu Cyumba cy’Inama cya Hotel Hilltop i Remera mu Mujyi wa Kigali, iyobowe n’Umuyobozi w’iri Shyirahamwe, Twahirwa Alfred.

Yatangiwe n’Abanyamuryango 23 muri 28 bagize iri Shyirahamwe.

Mbere yo gutangira iri Nama, abanyamuryango babanje kwirangiza Inama, nyuma bakurikirizaho kongera kwiyibukiranya.

Mu Ijambo ry’ikaze ritangiza iyi nama, Bwana Twahirwa yahaye ikaze Abanyamuryango muri iyi nama, anaboneraho kubifuriza Umwaka mushya w’i 2024 mu Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda.

Yunzemo ko Umwaka ushize w’i 2023 wabaye umwaka udasanzwe kuri iri Shyirahamwe, kuko besheje imihigo ku rwego rw’Akarere no muri Afurika.

Ati:”Ikipe y’Igihugu y’Abangavu yegukanye igikombe cy’Akarere ka gatanu, inegukana umwanya wa 3 ku Mugabane w’Afurika”.

“Mu kiciro cy’ikipe y’Igihugu y’Ingimbi, Ikipe y’Igihugu yitabiriye Igikombe cy’Isi cyabereye muri Croatia, aha naho turashima Umusaruro twabonye ariko turifuza kurenzaho”.

“Ikipe y’Igihugu nkuru yitabiriye Igikombe cy’Afurika cyabereye mu Misiri, ndetse Igihugu kinahabwa uburenganzira bwo kuzakira Igikombe nk’iki kizakinwa mu Mwaka w’i 2026”.

“Mu Mwaka ushize kandi, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe bwagiranye ibiganiro bitandukanye n’abayobozi b’amakipe, hagamijwe gushyiraho uburyo Amakipe yakina mu buryo bwa League, mu rwego rwo kongera Imikino no kubaha ububasha mu buryo bufata ibyemezo”.

“N’ubwo Umwaka ushize waranzwe n’Umusaruro, hari imbogamizi iri Shyirahamwe ryahuye nazo”.

“Muri zo, harimo ubucye bw’Ibibuga bigezweho, ibi bikaba bikoma mu Nkokora gukina Handball bijyanye n’igihe”.

“Hari imbogamizi kandi y’amikoro, kuko aya aba intambamyi mu gushyira mu bikorwa igenamigambi iri Shyirahamwe riba ryihaye”.

“Bimwe mu bikenewe gukorwa kandi, harimo gukomeza kuzamurira ubushobozi Abatoza bo ku rwego rw’amashuri abanza n’ikiciro rusange ndetse no kuzamurira ubushobozi abasifuzi, hagamijwe gukomeza gukina umukino wa Handball mu buryo bujyanye n’igihe”.

Muri iyi nama y’Inteko rusange, Bwana Twahirwa, yibukije abanyamuryango gukomeza kuzirikana no gushyira ku Mutima, Amarushanwa y’Igikombe cy’Afurika k’Ibihugu u Rwanda ruzakira muri Mutarama y’i 2026.

Kuri iyi ngingo, yasabye ko abanyamuryango baramutse babihaye Umugisha, muri Kamena y’uyu Mwaka hakorwa Inama y’Inteko rusange idasanzwe, izaba igamije kubamurikira Urugendo rw’imyiteguro y’iri Rushanwa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred

 

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, basabwe gutangira kwitegura kwakira Igikombe cy’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *