Intara y’Uburasirazuba: Guverineri CG Gasana yasabye abayobozi kurwanya Imirire mibi irangwa muri iyi Ntara


image_pdfimage_print

Intara y’Iburasirazuba irashyirwa mu majwi kubera imirire mibi ikomeje kugaragara mu bana.

Umuyobizi w’iyi Ntara Guverineri CG Gasana K. Emmanuel, yagaragaje ko atanejejwe no kubona umwana arwara Bwacyi n’izindi zinyuranye ziterwa n’imirire mibi, mu gihe iyi Ntara yorora ndetse ikanahinga ikeza.

Bisanzwe bimenyerewe ko aka Karere kaza imbere mu tundi ku bijyanye n’Ubworozi bw’Amatungo arimo n’Inka, bityo Umukamo w’Amata ukaba wakabaye ubafasha mu kwita ku bana bakanywa Amata ahagije, kuko ari mu bikumira Bwacyi.

Guverineri Gasana, yakomeje yibutsa abaturage ko kurya neza indyo y’uzuye atari ukurya Amafiriti, Inyama n’ibindi bibwira ko aribyo byiza.

Yasabye ko bakwiriye kugaburira abana ibiryo birimo intungamubiri zuzuye zibarinda kurwara Bwacyi, kuko byose babifite ntabituruka i Mahanga cyangwa ngo bikurwe mu zindi Ntara.

Yaboneyeho no kwibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze kongera gushishikariza abaturage kwitabira gukora Uturima tw’Igikoni, kuko ari ingenzi mu rwego rwo gukumira Imirire mibi.

Ati:”Inka zibaha Amata murazifitiye. Mwegereye Ibiyaga, aha mukaba mwabona Amafi, Imbuto nazo murazihinga. Ni iyihe mpamvu ari mwe murwaje Bwacyi mufite ibiryo byose?”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *