Intara y’Amajyepfo yanenze abayobozi b’Ibigo birukana Abanyeshuli bikabaviramo kurireka burundu


image_pdfimage_print

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza barasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwirinda kwirukana abana mu bihe by’amasomo kuko ari bimwe mu bituma abana bata ishuri imburagihe.

Mu masaha ya mugitondo yo kuri uyu wa Mbere twasanze bamwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza bari hanze y’ikigo. Basohowe mu ishuri n’ubuyobozi bw’ikigo kubera kutishyura amafaranga y’ishuri.

Ubwo aba bana birukanwaga, muri iki kigo hari ababyeyi batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa mu itangazamakuru bari baje kwishyurira abana babo, bamaze iminsi batiga kubera kwirukanwa.

Banenze icyemezo gifatwa na bamwe mu bayobozi b’ibigo cyo kwirukana abana kuko bibaviramo guta ishuri no gusiba bya hato na hato.

Nyuma y’ibyumweru bibiri  igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri gitangiye, Mu ntara y’Amajyepfo abasaga ibihumbi 12 ntibarasubira ku ishuri, hafi kimwe cya kabiri ni abo mu Karere ka Nyanza.

Ku rundi ruhande ariko hari ababyeyi banengwa kutita ku myigire y’abana babo bigatuma batajya kwiga.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga abanyeshuri ibihumbi 12 bataragaruka ku ishuri, iki cyumweru kirashira hafi ya bose bamaze kugaruka.

Icyegeranyo dukesha Intara y’Amajyepfo, kigaragaza ko  abana benshi batarasubira mu ishuri ari abiga mu mashuri abanza.

Uretse Nyanza , Muhanga na Kamonyi natwo turacyafite abana benshi batarasubira kwiga, mugihe Akarere ka Huye ko kaza imbere mu Ntara y’Amayepfo mu bwitabire bw’abana basubiye ku ishuri.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice. (Photo/File)

 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *