Intambara ya Israel muri Gaza: Netanyahu ntakozwa iby’uko habaho Leta ya Palestine

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yabwiye Leta zunze ubumwe za Amerika ko atemera ishingwa rya Leta ya Palestine ubwo intambara kuri Gaza izaba irangiye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Netanyahu yarahiriye gukomeza ibitero muri Gaza “kugeza ku ntsinzi yuzuye”: Gusenya Hamas no kugarura Abisilaheli bafashwe bugwate, yongeraho ko bishobora gufata “andi mezi menshi”.

Israel iri ku gitutu gikomeye ngo ihagarike ibitero ijye mu biganiro byo guhagarika intambara mu gihe hamaze kwicwa Abanyapalestine hafi 25,000 nk’uko bivugwa na Hamas, kandi 85% by’abatuye Gaza bakaba barahunze.

Inshuti za Israel, zirimo Amerika – hamwe n’abatayamagana – bose bongeye kubyutsa igitekerezo kimaze igihe kirekire kitagarukwaho cya “igisubizo cya leta ebyiri”, aho Leta yemewe n’amahanga ya Palestine yaturana n’iya Israel.

Ibyo biha icyizere benshi ko intambara iriho ubu yatuma abahanganye bongera kuganira, nk’uburyo bwonyine bwo kurangiza aya makimbirane n’urugomo bidashira.

Ariko ibyo Netanyahu yatangaje birumvikanisha ko ibyo atabikozwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, yavuze ko Israel igomba kugenzura umutekano ku butaka bwose bwo mu burengerazuba bw’umugenzi wa Yorodani, aha harimo n’icyazaba Leta yemewe ya Palestine.

Yagize ati: “Iyi ingingo ni ingenzi, kandi ntiyemera igitekerezo cy’ubusugire [bwa Palestine]. Hakorwa iki? Nabwije ukuri inshuti zacu z’Abanyamerika, kandi nahagaritse ibyo kugerageza ibyo byose byahungabanya umutekano wa Israel.”

Netanyahu yamaze igihe cye kinini muri politike arwanya iyemezwa rya leta ya Palestine, mu kwezi gushize yarigambye yishimira ko yatumye idashingwa, bityo ibyo yavuze ubu ntibitunguranye.

Ariko ibyo arimo gusabwa n’inshuti ze z’iburengerazuba byerekana ko ari ku gitutu kubera iyi ntambara.

Kuva ku bitero bya tariki 07 Ukwakira (10) – ibyabaye bibi cyane mu mateka ya Israel, ubwo abarwanyi ba Hamas bicaga Abisilaheli basaga 1,300 bagashimuta 240 – Amerika yashyigikiye ko Israel ifite uburenganzira bwo kwivuna.

Ariko uko umubare w’abapfuye muri Gaza uzamuka, n’amashusho y’ubugome bukabije akagaragara, Leta z’iburengerazuba zigenda zisaba Israel koroshya.

Ibiro bya perezida wa Amerika, White House, byagerageje kenshi bisaba igisirikare cya Israel: Kurasa ahantu hapimwe neza aho kurasa muri rusange, kubuza ibitero byo ku butaka, kwemera igisubizo cya Leta ebyiri, aho ubutegetsi bwa Palestina bwagira uruhare mu gutegeka Gaza nyuma y’iyi ntambara.

Ariko inama za Washington zaguye mu matwi atumva cyangwa se zikamaganwa – kenshi mu ruhame, mu ngendo za Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika.

Ku rundi ruhande ibi byateye uburakari kuri bamwe mu bategetsi ba Amerika kubera uburyo ubutegetsi bwa Biden bukomeza gushyigikira Israel mu byo irimo, basaba ko Amerika ishyira amabwiriza ku nkunga iha Israel.

Asubiza ku byatangajwe na Netanyahu, umujyanama ku by’umutekano wa White House Jake Sullivan yavuze ko leta yabo itazahagarika gukora ku buryo haba “igisubizo cya Leta ebyiri”, yongeraho ko hatazabaho “kongera kwigarurira Gaza”.

Amagambo ya Netanyahu arashimisha abamushyigikiye n’abahezanguni kuri Palestine muri Leta ye, gusa ntashimwa na bamwe mu gihugu cye no mu mahanga bakomeje kubabazwa n’impfu zikabije z’abasivile muri Gaza.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko Abisilaheli benshi bifuza ko Netanyahu ashyira imbaraga mu kubohoza no gucyura abafashwe bugwate kurusha intego isa n’idashoboka yo kurandura Hamas. (BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *