Inkuru Icukumbuye: Uko Qatar yagize uruhare mu irekurwa rya Paul Rusesabagina

Nyuma y’uko Paul Rusesabagina wari warakatiwe Imyaka 20 ku Byaha by’Iterabwoba arekuwe mu Ijoro ryo ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize, yahise yerekeza mu Rugo rw’abahagarariye Igihugu cya Qatar i Kigali.

Kuri uwo munsi, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yatangarije Igitangazamakuru cy’Abongereza BBC ko Rusesabagina nyuma yo kurekurwa agomba “gusaba kuva mu gihugu nk’uko biteganywa n’amategeko”.

Gusa, byari byitezwe ko igihe icyo aricyo cyose ashobora guhabwa ubwo burenganzira akava mu Rwanda, guha ntahite ajya mu rugo rwe muri Amerika, ahubwo akabanza kunyura muri Qatar. Ibi ni nako byaje kugenda kuko ku wa Gatandatu ushyira ku Cyumweru yuriye  Rutemikirere imuvana i Kigali yerekeza i Doha. Gusa, ntawigeze amuca iryera mu Itangazamakuru.

Mbere gato y’uko arekurwa ku wa gatanu, Dr. Majed Al Ansari umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Qatar, yatangaje kuri Twitter ko “ibigendanye no kumwohereza [Rusesabagina] muri Qatar birimo gukorwa, nyuma akajya muri Amerika”.

Rusesabagina arekurwa ntibyamurikiwe itangazamakuru, nk’uko byagenze herekanwa ko yafashwe.

Qatar – ‘Inshuti y’inshuti’

Kuwa kabiri ushize, Perezida Paul Kagame yari yagiye i Doha muri Qatar aho yabonanye na Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu.

Ibinyamakuru muri Qatar byavuze ko baganiriye “ibireba Akarere n’ibireba Isi muri rusange”, hamwe n’umubano w’Ibihugu byombi, Ubukungu n’Ishoramari.

Nyuma y’Iminsi 3, ku wa gatanu w’icyo Cyumweru Rusesabagina yahise arekurwa nyuma y’Imyaka ibiri n’igice afunze, abandi bantu barenga 350 nabo bahawe imbabazi, mu gihe abandi barekuwe by’agateganyo.

Mu kiganiro yahaye iki Gitangazamakuru cy’Abongereza, Patrick Karamaga, wigisha ‘Science Politique’ muri Kaminuza yagize ati:

Ntibyari kugaragara neza mu gihugu iyo u Rwanda rurekura Rusesabagina wenyine.

“Aho kurekura umuntu umwe gusa byari ngombwa ko Leta irekura n’abandi babisabye kugira ngo bigabanye igitutu kuri yo imbere mu gihugu kurusha hanze yacyo.”

Qatar n’u Rwanda mu myaka ya vuba ishize byubatse ubucuti bukomeye, bushingiye ku ishoramari rya Qatar rya Miliyoni amagana z’Amadorari mu rwego rw’Indege mu Rwanda (RwandAir na Qatar Airways).

Mu 2019, Ibihugu byombi byasinye amasezerano yo gukomeza kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera cy’agaciro ka Miliyari $1.3 aho Qatar yiyemeje gushyiramo 60%.

Umwaka wakurikiyeho, Qatar Airways y’iki gihugu yaguze 49% bya Rwandair ya Leta y’u Rwanda.

Qatar ariko isanzwe ari inshuti ya Leta ya Amerika y’igihe kirekire, ubucuti nabwo bushingiye ku ishoramari na Politike yo mu Burasirazuba bwo hagati.

Mu gihe umubano wa Kigali (Rwanda) n’ubutegetsi bw’Abademokarate i Washington muri Amerika wagiye uzamo ibibazo bishingiye ahanini ku buryo Washington ibona Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ku buyobozi bwa Perezida Kagame.

Kuri Washington, byasaga n’igisebo gufungwa k’umugabo wambitswe na Perezida wa Amerika umudari uruta indi ihabwa abasivile muri Amerika.

New York Times isubiramo uwayihaye amakuru avuga ko Jake Sullivan – Umujyanama wa Perezida Joe Biden – ubwe yagerageje gushaka inzira yo kurekura Rusesabagina ahamagara kuri Telephone, anakoresha inama mu biro bye muri White House.

Guca kuri Qatar nk’inshuti yabo ikaba n’inshuti y’u Rwanda, ngo abe ariyo ivugana na Kigali, biraboneka ko ari imwe mu nzira yakoreshejwe na Washington yabahaye umusaruro bari bakeneye.

Ni nyuma kandi y’uko kugerageza kwa Washington ubwayo bisa n’ibitaratanze umusaruro wihuse.

Muri Kanama (8) ishize Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika yagiye i Kigali aho mubyo yaganiriye na Perezida Kagame harimo Rusesabagina Amerika yari ikomeje gusaba ko arekurwa.

Karamaga ati:

U Rwanda rwashoboraga kwihagararaho ku gitutu cya Amerika, ariko urebye ntirwari kwanga ubusabe bw’inshuti yarushoyemo Miliyoni amagana z’Amadorali.

Dr. Majed Al Ansari yavuze ko Qatar “yabaye umuhuza utabogamye mu bintu bitandukanye”, bityo biyigira “Umufatanyabikorwa mpuzamahanga wizewe mu gukemura Impaka mu mahoro na Diplomasiya”.

Qatar yayoboye bucece ibiganiro byagejeje Amerika n’Uburusiya ku kumvikana guhererekanya imfungwa buri ruhande rwari rukeneye.

Tariki 08 z’Ukuboza (12) gushize, Indege ebyiri imwe ivuye muri Amerika indi ivuye mu Burusiya zageze i Doha zigurana Imfungwa; Umukinnyi wa Basket Brittney Griner wari umaze amezi 10 afungiye mu Burusiya na Viktor Bout Umucuruzi w’Intwaro wari umaze Imyaka irenga 10 afungiye muri Amerika.

Mbere yo gusubira muri Amerika, Rusesabagina ari muri Qatar, aho Doha ishobora kuzishimira irekurwa rye nk’ikindi gitego yatsinze muri Diplomasiya.

Mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda bisa naho inyungu zari nke mu gukomeza gufunga Rusesabagina rwirengagije ubusabe ‘bw’inshuti’ yashoye Miliyoni amagana z’Amadorari mu gihugu, biragaragara ko rwahisemo kumva ubusabe bw’iyo nshuti.

Rusesabagina ni Muntu ki?

  • Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu Majyepfo y’u Rwanda
  • Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
  • Afite abana batanu, Ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
  • Yize anakora ibijyanye na Hoteli nyuma aba Impirimbanyi ya Politiki
  • Nyuma ya Filime ‘Hotel Rwanda’ yabonye Ibihembo bitandukanye
  • Mu 2005 yahawe Umudari na Perezida George W Bush kubera Ubutwari avugwaho muri iyo Filime itavugwaho rumwe
  • Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu Buhungiro
  • Yabaye umukuru wungirije w’Ihuriro MRCD rifite Inyeshyamba za FLN
  • Izi Nyeshyamba zagabye Ibitero ku Rwanda mu 2018 na 2019 byiciwemo abantu bose hamwe batandatu nk’uko byatangajwe n’u Rwanda
  • Ibyaha yahamijwe bishingiye ku bitero by’izi Nyeshyamba
Kuri Washington, byasaga n’igisebo gufungwa k’umugabo wambitswe na Perezida wa Amerika umudari uruta indi ihabwa abasivile muri Amerika

 

Kuwa kabiri ushize Perezida Kagame yari i Doha muri Qatar aho yaganiriye na Tamim bin Hamad Al-Thani umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu

 

Ibyaranze urubanza rwa Rusesabagina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *