Ingoro Ndangamurage z’u Rwanda zigiye kuzajya zisurwa binyuze mu Ikoranabuhanga rya Google

Inteko y’Umuco na Google byatangije ikoranabuhanga mu gusura ingoro ndangamurage z’u Rwanda.

Inteko y’Umuco yatangiye kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byo gusura ingoro ndangamurage z’u Rwanda.

Ibi bizakorwa Inteko y’Umuco ifatikanyije n’ikigo cy’ikoranabuhanga Google ishami ryacyo ryita ku muco n’umurage ryitwa Google Art, aho biteganyijwe ko umurage w’u Rwanda uzegerezwa abaturage hifashishijwe ikoranbuhanga rikenera Internet.

Iri koranabuhanga rizafasha kandi mu kunoza ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza ingoro ndangamurage, ndetse no kugeza amakuru ku bashakashatsi bashya mu bijyanye n’umurage w’u Rwanda.

Inteko y’ umuco ivuga ko bigamije kandi kongera umubare w’abasura ingoro ndangamurage ndetse no kubika neza amakuru ajyanye n’umurage w’ u Rwanda.

Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda iri i Huye, ni imwe mu zisurwa cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *