Ingaruka z’Ibiza: Nyuma y’iyangirika ry’Uruganda rwa Pfunda, abahagemuraga Icyayi bacyerekeje ku rwa Nyabihu

Nyuma y’Ibiza byo mu Cyumweru gishize byatumye Uruganda rw’Icyayi rwa Pfunda ruba rufunze Imiryango by’agateganyo, kuri ubu abarugemuriraga Icyayi bari kukigemura ku Ruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu.

Abahinzi b’icyayi mu Karere ka Rubavu basanzwe bakigemura ku ruganda rwa Pfunda, bavuga ko imirimo yo gusarura icyayi yakomeje n’ubwo bari kukijyana mu ruganda rwa Nyabihu, nyuma y’uko urwa Pfunda rwangijwe n’ibiza.

Gusa, ntabwo bahagaritse gusoroma icyayi n’ubwo uruganda rwa Pfunda rwangijwe n’ibiza.

Aba bahinzi b’icyayi bavuga ko basanzwe basarura icyayi kibarirwa hagati ya toni 35 na 40, bakakijyana mu ruganda rwa Pfunda, ariko ibiza byatewe n’imvura bigatuma umugezi wa Sebeya wuzura, wangije umusaruro wacyo kuri hegitare 40 hamwe n’uruganda rwa Pfunda, rwahise ruhagarara.

Samuel Nzeki, Umuyobozi w’uruganda rwa Pfunda, avuga ko barimo gukora ibishoboka byose ngo rwongere gukora n’ubwo bigoye.

Ati:”Amazi yaraduteye yangiza byinshi mu ruganda, gusa amahirwe twagize nta watakaje ubuzima. Ubu turimo gukora ibishoboka ngo dusukure uruganda rwongere gukora.”

Amazi ya sebeya yamennye urukuta rw’uruganda yinjiramo, yangiza ibintu byinshi birimo inyubako, imashini n’umusaruro wari wakozwe hamwe n’uwari wasaruwe.

Ibintu byose mu ruganda byabaye ibyondo, inzira mu ruganda ntiziri nyabagerwa kubera ibyobo, ibiti byinshi byaraguye, inkwi zikoreshwa mu gucana zinjiwe n’amazi.

Nzeki avuga ko imirimo barimo gukora ari ugusukura no gusana ibyangiritse, ariko bizera ko mu byumweru biri imbere bongera gukora.

Yereka umunyamakuru w’Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyo nkuru aho ibiza byanyuze, Nzeki yavuze ko bizeye kongera gukora ndetse akaba yahamagaje n’ibigo byubaka gutangira imirimo.

Mu gihe umugezi wa Sebeya wangije hegitare zibarirwa muri 40 zihinzeho icyayi, ubuyobozi bw’uruganda hamwe n’abahinzi bacyo, bemeje ko mu mirima gikomeza gusarurwa kikoherezwa mu ruganda rwa Nyabihu.

Pacifique Dusabirema, umuyobozi wa COOTP PFUNDA, koperative y’abahinzi b’icyayi cya Pfunda, avuga ko ari igisubizo gishaririye ariko batakwemera gukomeza guhomba.

Ati:”Hari icyayi cyari kigeze igihe cyo gusarurwa, n’ubwo hari imirima twagendesheje, ndetse n’uruganda rukangirika, ntitwakwemera gukomeza guhomba, twemeje ko icyayi gisarurwa kijyanwa mu ruganda rwa Nyabihu.”

Abahinzi b’icyayi bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye, ndetse imwe mu miryango yatwawe n’amazi ikaba isaba gufashwa na koperative.

Ubuyobozi bwa COOTP PFUNDA butangaza ko ikigega cy’ingoboka kigenwa n’itegeko, ariko amafaranga y’urwunguko bagomba kugabanywa amaze amezi abiri ataratangwa n’uruganda.

Uruganda rwa Pfunda rwangijwe bikomeye n’Ibiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *