Ingaruka z’Ibiza: Byafashwe nk’Ibitangaza, Abana 2 b’Impinja basanzwe ari bazima nyuma y’Iminsi bareremba mu Kiyaga cya Kivu

Abana babiri b’impinja barokowe n’abatabazi barimo kureremba hafi y’inkombe mu kiyaga cya Kivu nyuma y’iminsi nibura itatu habaye imyuzure yahitanye ababyeyi babo, nk’uko ababibonye babivuga.

Abamaze gupfa kubera imyuzure yibasiye uduce twa Bushushu na Nyamukubi muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR-Congo, bose hamwe ubu ni 411.

Delphin Birimbi ukuriye Société Vivile muri Kalehe yatangarije Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru ko:“Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”

Birimbi avuga ko aba bana, bari mu kigero cy’amezi macye, babonetse kuwa mbere, umwe i Nyamukubi undi i Bushushu. Yemeza ko ababyeyi babo bapfuye.

Nta makuru arambuye y’uburyo aba bana babashije kumara iyo minsi bareremba hejuru y’amazi, ababibonye bavuga ko barerembaga bari ku bisigazwa by’inzu zasenyutse.

Mu mashusho y’umwe muri aba bana barokowe yatangajwe kuri Twitter n’umunyamakuru w’i Bukavu, umugore yumvikana avuga ko ikirenge cy’uyu mwana “gishobora kubora” atavuwe.

Uretse abarenga 400 bamaze gupfa, abandi “5,255 baburiwe irengero”, nk’uko Birimbi abivuga.

Ati:“Imirimo yo gushakisha abantu bakibura irakomeje ndetse n’ubu tuvugana [kuwa gatatu mu gitondo] twabonye indi mirambo irindwi yamaze kubora i Nyamukubi na Bushushu.”

Abantu bagera kuri 200 ni bo bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima muri ako gace, inzu z’abaturage zirenga 1,300 zarasenyutse, amashuri, ibitaro, insengero, ibiraro (amateme) n’ibikorwa remezo by’amazi menshi byinshi nabyo byarangiritse, nk’uko biri mu itangazo rya société civile ya Kalehe.

Leta n’imiryango ifasha barimo gutanga imfashanyo – irimo imiti, ibiribwa n’ibiryamirwa, ku miryango yashegeshwe n’ibi biza byakomotse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa kane ushize.

Mu byo Société Civile ya Kalehe isaba harimo:

  • Kujyana inkomere mu bitaro by’intara kugira ngo bigabanye umubare w’abapfa
  • Ko Perezida Tshisekedi ubwe aza kwirebera no kwifatanya n’abaturage be
  • Kwita ku mfubyi
  • Kwimura no gutuza abatagifite aho kwikinga
  • Gusana byihutirwa ibikorwa remezo by’amazi meza n’ibindi…

Société civile kandi ivuga ko “twamagana uburyo abavandimwe bacu barimo gushyingurwa gutandukanye n’ukw’ab’i Kinshasa baguye mu myuzure umwaka ushize”.

Imirambo imwe y’abapfuye yashyinguwe mu myobo rusange mu kivunge kandi hatabanje kumenyekana abashyinguwe abo ari bo.

Bushushu na Nyamukubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *