Imyiteguro y’Amatora: Abasaga Miliyoni 9 bamaze kwiyandisha kuzatora Perezida n’Abadepite

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa avuga ko kugeza ubu imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ihagaze neza, cyane ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira hakurikijwe amategeko.

Mu gihe habura amezi 2 gusa ngo Abanyarwanda bitabire Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, bamwe mu baturage baravuga ko bazashimishwa no kongera guhurira ku biro by’amatora bagahitamo abayobozi bazababafasha kwihuta mu iterambere no gusigasira ibyagezweho.

Ubunyangamugayo, iterambere n’umutekano ni zimwe mu ngingo zikomeje kugarukwaho na bamwe mu baturage bavuga ko biteze ku baziyamamaza kuko abenshi muri aba buzaba ari ubwa mbere kwitabira amatora akomatanyije cyane ko mbere batoraga Abadepite ukwabo n’Umukuru w’Igihugu, ibyo bita ko byatwaraga umwanya munini none bikaba bizakorwa neza kandi mu gihe gito.

Amatsiko yo kwinjira mu cyumba cy’itora no guhitamo uzaba igisubizo ku rubyiruko ngo ni bimwe mu bakiri bato bagiye kwitabira amatora bwa mbere bakomeje kugarukaho cyane ko ibyo u Rwanda rugezeho ari ibyo gushimangira bahitamo uzabayobora.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko kugeza ubu Abanyarwanda bafite kuva ku myaka 19 bangana na Milliyoni 9 n’ibihumbi 500 bamaze kwiyandikisha kuri liste y’itora, ni mu gihe mu Rwanda hose hazaba hari site z’itora kandi zegereye abaturage, ibiro by’itora bikazafungura saa moya bigafunga saa kumi, amatota muri Diaspora cyangwa hanze y’u Rwanda aagatangira ku itariki 14. (RBA)

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *