Impinduka muri APR FC: Lt Col Karasira yagizwe Vice Chairman mu gihe avugwaho gusimbura Lt Gen Mubaraka Muganga

Mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu ‘APR FC’ hakozwe impinduka mu buyobozi bwayo. Izi zikaba zasize Lt Colonel Karasira Richard agizwe umuyobozi wungirije (Vice-Chairman) asimbuye kuri uyu mwanya Brig Gen Firmin Bayingana wari uwumazeho imyaka ibiri.

Brig Gen Firmin Bayingana yasimbuwe kuri uyu mwanya bijyanye n’uko hari izindi nshingano asanzwe akora zitamwemereraga kubonera umwanya APR FC.

Lt Colonel Karasira Richard agiye kuri uyu mwanya mu gihe bivugwa ko mu gihe icyo aricyo cyose ashobora gusimbura Lt General Mubarak Muganga ku buyobozi bw’iyi kipe.

Uretse kuba yagirwa umuyobozi wa APR FC, biravugwa ko iyi kipe ishobora no kumutangaho Umukandida ku mwanya w’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu matora ateganyijwe mu Kwezi gutaha (Kamena).

Amakuru aganisha ko Lt Colonel Karasira Richard yagirwa umuyobozi wa APR FC yatangiye guhwihwiswa mu minsi mike ishize, mu gihe byavugwaga ko uyu mwanya wazajyaho Brig Gen Firmin Bayingana.

Mu ntangiriro z’uku Kwezi ka Gatanu (Gicurasi) ubwo APR FC yanganyanga na AS Kigali igitego 1-1 mu mukino wa Shampiyona wakiniwe kuri Sitade ya Bugesera, umuyobozi wa APR FC, Lt General Mubaraka yatangaje ko atakibona umwanya wo gukurikiranira hafi iyi kipe ashinzwe, ndetse anahishura ko mu bihe bya vuba (ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye), ashobora gusimburwa kuri uyu mwanya bitewe n’izindi nshingano z’akazi afite.

Agaruka kuri aya makuru, Gen Mubarak usanzwe ari Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yagize ati:

Ubuyobozi bunkuriye bwamaze kumenyeshwa ko hashakwa uwansimbura muri APR FC bijyanye no kuba ntakibonera umwanya iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, bitewe n’izindi nshingano.

Kuri iki Cyumweru kandi ubwo ikipe ya APR FC yegukanaga igikombe cya Shampiyona cya 21 nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1, iyi kipe yashyikirijwe iki gikombe iri hamwe na Lt Colonel Karasira Richard, ibi bikaba byarakomeje guca amarenga y’uko ashobora kuyiyobora.

Lt Colonel Karasira Richard wagizwe Vice-Chairman mushya wa APR FC unahabwa amahirwe yo kuyiyobora ntabwo ari mushya muri Ruhago y’u Rwanda kuko ayimazemo imyaka irenga 20.

Iyi myaka yose yayimaze mu buyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu zirwanira mu Mazi (Marine FC), aho yayibayemo guhera mu 2002 kugeza mu muri uyu mwaka.

Muri Marine FC, amakuru THEUPDATE ifite ni uko yayitangiyemo inshingano ari Team Manager (ushinzwe imibereho y’abakinnyi), aza kuzamurwa agirwa Umunyamabanga wayo nyuma aza kuyibera umuyobozi.

Yavuye ku buyobozi bwayo ajya mu butumwa bw’akazi ka Gisirikare, agarutse akomeza kuyiba hafi.

Mu myaka yayimazemo, Lt Colonel Karasira Richard yafashije iyi kipe kuba ikipe idapfa kwisukirwa, by’umwihariko binyuze mu guha abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato umwanya uhagije wo gukina nabo bakamugaragariza icyo bashoboye.

Ntabwo ari ukubakira ku bakinnyi b’Abanyarwanda gusa, kuko mu bihe bitandukanye ku buyobozi bwe, Marine FC yagize abakinnyi b’Abanyamahanga kandi batangaga umusaruro.

Aje muri APR FC mu gihe iri kuvugwamo impinduka zitandukanye, yaba mu buyobozi, abatoza ndetse n’abakinnyi.

Mu gihe hagumaho Politike yo gukoresha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa ntabwo byaba ari bishya kuri we ndetse n’Abanyamahanga baramutse baguzwe ntabwo yananirwa gukorana nabo nk’uko yabigenje muri Marine FC.

Lt Colonel Karasira Richard ni umugabo uzwiho gucisha make kandi agakunda akazi (Intsinzi).

Ntabwo akunda guhindagura imikorere yaba mu batoza n’abakinnyi, mu gihe bamwe mu bayobozi b’amakipe imbere mu gihugu ibijyanye no gutanga umwanya batabikozwa.

Muri iyi myaka yamaze muri Marine FC, yafashije Abakinnyi b’Abanyarwanda batandukanye kwigaragaza, aba twavuga nka; Nsabimana Aimable, Manzi Thierry, Ntwali Fiacre, Mugenzi Bienvenue n’abandi….

Nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona cya 21 mu myaka 30 imaze ishinzwe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena 2023, APR FC izacakirana na Rayon Sports mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzabera kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye.

Muri uyu mwaka kandi w’i 2023, amakuru yizewe THEUPDATE ifite, ni uko APR FC iteganya kwizihiza imyaka 30 imaze ishinzwe, kuko yashinzwe mu 1993 ku Kwezi kwa Gatandatu (Kamena) ishingirwa mu Mulindi wa Byumba, ubwo Ingabo zahoze ari iza RPA-FPR Inkotanyi zari zimaze imyaka 3 zitangiye Urugamba rwo kubora Igihugu.

Yatangiye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda guhera mu 1995, kuko mbere yaho ubuyobozi bw’Igihugu bwariho butayibyemereraga.

Mu myaka 30 imaze ishinzwe, APR FC imaze kwegukana ibikombe bya Shampiyona 21 (1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011, 2012, 2014, 2015, 2016, 2018, 2020, 2021, 2022 na 2023).

Yegukanye kandi ibikombe 13 by’igikombe cy’Amahoro (1994, 1996, 1999, 2000, 2002, 2006, 2007, 2008, 2010, 2011, 2012, 2014, 2017).

Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda yagitwaye inshuro 3 (2002, 2016, 2018) ndetse n’Irushanwa rya CECAFA naryo yatwaye inshuro 3 (2004, 2007, 2010.

Kuri iki Cyumweru, APR FC yegukanye igikombe cya 21 cya Shampiyona

 

Lt General Mubarak Muganga amaze imyaka 3 ayobora APR FC

 

Brg. Gen. Bayingana Firmin yasimbuwe ku mwanya wa Vice-Chairman wa APR FC ku mpanzu z’akazi

 

Lt Colonel Karasira Richard yagizwe umuyobozi wungirije wa APR FC (Vice-Chairman)

 

Mu myaka 3 amaze ayobora APR FC, nta narimwe iyi kipe yigeze inanirwa kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *