Imodoka yahiriye muri Parikingi ya Kigali Heights

Ku wa 24 Ukuboza 2023 hagati ya saa Kumi n’Ebyiri zishyira saa Moya, nibwo Inkongi y’Umuriro yatwitse Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAVA 4.

Iyi Modoka yahiye nyuma yo guparikwa na bene yo muri Parikingi y’ahazwi nko kuri Kigali Hight.

Ikimara gufatwa, abashinzwe umutekano muri Kompanyi ya VSC ikorera mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, bahise bahagoboka bashaka za Kizimyamwoto kugira ngo barokore iyi Modoka yagurumanaga.

Muri uku kugerageza kuyizimya, hari n’abahamagaye Ishami rya Polisi rishinzwe Inkongi, ku bw’amahirwe ihagera bamaze kuyizimya.

Amakuru THEUPDATE yahawe n’ababibonye, avuga ko iyi Modoka yafashwe nta muntu uyirimo.

Aba bakomeje bavuga ko iyi Nkongi ishobora kuba yatewe n’uko iti Modoka yari imaze gushiramo Amazi.

Abazimije iyi Modoka ndetse na Polisi, bihanganishije nyiri Imodoka, baboneraho no kwibutsa buri wese utwara Imodoka kuzigenzura mu rwego rwo gukumira Impanuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *