“Imihigo ntiyakweswa imikoranire Icumbagira” – Sena y’u Rwanda

Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ya Sena yatangiye kugenzura ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo mu nzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage.
Iyi komisiyo yatangiye igirana ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR hamwe n’icy’Imiyoborere RGBbyagarutse ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu iterambere ry’umuturage.

Abasenateri bagaragaje ko hakwiye kunozwa imikoranire hagati y’inzego kugira ngo imihigo ihuriweho ijye ishyirwa mu bikirwa hatabayeho gusigana.

Hagaragajwe ko muri rusange abaturage bagira uruhare mu mihigo ariko hakenewe kongera imbaraga mu ruhare rwabo mu igenamigambi.

Hagiye hakorwa amavugurura agamije kunoza uko Imihigo y’Uturere itegurwa, uko ishyirwa mu bikorwa n’uko isuzumwa. Ayakozwe mu 2019 yatumye kuva icyo gihe itegurwa ry’Imihigo y’Uturere ryibanda ku bipimo n’imihigo ikemura ibibazo bikibangamira imibereho myiza y’abaturage.

Kuva mu mwaka wa 2018, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyahabwa inshingano zo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, umuyobozi mukuru wacyo Yussuf MURANGWA avuga ko hari inzego zakomeje kugenda biguru ntege mu gushyira mu bikorwa imihigo.

Abagize Komisiyo ya Politike n’Imiyoborere muri Sena basanga hakwiye kunozwa imikoranire hagati y’inzego kugira ngo imihigo ihuriweho ijye ishyirwa mu bikirwa hatabayeho gusigana.

Raporo y’iyi komisiyo igaragaza ko igipimo cy’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo ijyanye no gukemura ibibazo bikibangamira imibereho y’abaturage n’irebana n’uruhare rw’ubuyobozi mu guhindura imibereho y’umuturage, kiri hasi.

Mu 2022, Umujyi wa Kigali wesheje iyi mihigo ku kigero cya 60,2% kivuye kuri 66,9% mu 2020. Uturere twayesheje ku mpuzandengo ya 66,9% mu 2022 ivuye kuri 65,3% mu 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *