Igwingira ry’abana mu Mujyi wa Kigali rihagaze rite?

Spread the love

Abatuye Umujyi wa Kigali baravuga ko mu gihe hasigaye umwaka umwe ngo bagere ku cyerekezo cy’igihugu cya 2024 giteganya ko igwingira mu bana ryaba ryavuye kuri 32% rikagera kuri 19%, bashyize imbaraga mu bukangurambaga no guhanga udushya mu gushaka igisubizo cy’iki ikibazo.

Mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura no kurwanya igwingira n’imirire mibi  mu bana bari munsi y’imyaka 5, imiryango ifite aba bana bagwingiye  yagaragaje ko imyumvire no kutita ku mirire y’abana biri mu bituma iki kibazo gikomeza kugaragara.

Mu rwego rw’ubu bukangurambaga, Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali bateguye amarushanwa ku isuku, umutekano no guhangana n’igwingira.

Mu karere ka Kicukiro hari ababyeyi biswe Abiru ku buryo buri wese yahawe umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira agomba gukurikirana kugeza igihe azaba atakirangwaho iki kibazo, agatangira ishuri.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Martine Urujeni avuga ko ubu bukangurambaga bw’isuku no kurwanya igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, babwitezeho umusaruro ujyanye n’icyerekezo cy’igihugu cy’umwaka wa 2024.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwa 2020 DHS bugaragaza ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5, mu Mujyi wa Kigali riri ku kigero cya 32%.

Ku rwego rw’igihugu riri kuri 33%, muri ubu bukangurambaga, Akarere, Umurenge n’imidugudu izahiga iyindi bazahabwa ibihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *