Igishanga cyo ku Mulindi wa Byumba kigiye gutunganywa

Ikibazo cy’Igishanga cya Mulindi wa Byumba kidatunganyije ni kimwe mu byifuzo abatuye mu Karere ka Gicumbi bagaragaje mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18 yabaye muri Gashyantare 2023.

Igishanga cya Mulindi gifite hegitari zisaga 1200 ariko muri zo 120 ntizitunganyije, kikaba gikunze kuzuzuzwa ahanini n’amazi ava mu misozi y’aka karere akangiza imyaka yabo.

Iki gishanga gikikijwe n’imisozi miremire yo mu Mirenge ya Kaniga, Cyumba n’indi itandukanye. Mu bihe by’imvura nyinshi, usanga cyarengewe n’amazi ku buryo bikoma mu nkokora abahinzi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, avuga ko iki gishanga kiri mu bizatungwanywa n’Umushinga CDAT [Commercialization and De-risking for Agricultural Transformation] ugamije kongera ubuso bwuhirwa n’ingano y’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bijyanwa ku isoko no kunganira ishoramari. Biteganyijwe ko imirimo yo kugitunganya izatangira muri Kamena 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *