Igikombe cy’Amahoro: Ibigugu byakozwe mu Jisho mu mikino ibanza ya ½

Imikino ibanza ya ½ cy’Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro mu Mwaka w’imikino 2023/24 yaraye ishyizweho akadomo.

Gusa, iyi mikino ntabwo yahiriye amakipe akomeye asigayemo by’umwihariko ikipe ibitse iki gikombe.

Tariki ya 16 Mata na 17 Mata 2024, kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hakiniwe imikino ibanza y’Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro.

Iyi mikino irimo uwahuje Police FC na Gasogi United tariki ya 16 Mata 2024, n’uwaraye uhuje Rayon Sports FC na Bugesera FC.

Mu mukino wa tariki 16 Mata 2024, mu buryo butari bwitezwe, Gasogi United yakoze mu Jisho Police FC, iyitsinda igitego kimwe ku busa (1-0), igitego cyatsinzwe na Muderi Akbar ku munota wa 12 w’umukino.

Uyu mukino kandi wasize abakinnyi ba Police FC barimo; Nsabimana Eric uzwi nka Zidane na Rutonesha Hesbon batazakina umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 23 Mata 2024, bitewe n’Amakarita y’Umuhondo.

Mu gihe abakunzi ba Ruhago bari bakibaza ibyabaye kuri Police FC yatsinzwe mu gihe ariyo yari yakiriye Umukino, kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports FC nayo yakoze ibitari byitezwe, itungurwa na Bugesera FC yayitsindiye i Kigali, Igitego 1-0 cyatsinzwe na Farouk Sejuuko Ssentongo Saif ku munota wa 27.

Rayon Sports FC yatsinzwe uyu mukino mu gihe nyamara iki gikombe cyafatwaga nk’aho aricyo ihanzeho amaso, kuko Shampiyona isa n’iyamaze kubona nyira yo (APR FC).

Uku gutsindwa na Bugesera FC, byongeye kwibutsa abakunzi ba Rayon Sports tariki ya 27/03/2013, ubwo Abafana ba Rayon Sports na Bugesera bapfuye amarozi bitewe n’isake yazanywe ku kibuga ubwo Bugesera FC yatozwaga na Banamwana Camarade yatsindaga Rayon Sports yatozwaga na Didier Gomes Da Rosa ibitego 2-1 umukino wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.

Icyo gihe abafana ba Rayon Sports basanze inkoko y’isake mu modoka ya Bugesera FC bavuga ko Ari imiti ‘Amarozi’ bazanye ngo batsinde Rayon Sports.

Amafoto

  • Rayon Sports FC vs Bugesera FC

Bugesera FC  players celebrate the 1-0 victory against Rayon Sports in a the 202324 Peace Cup semifinals first leg encounter. All photos by Emmanuel Dushimimana

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
  • Police FC vs Gasogi United FC

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *