Ifoto ya Stromae akira Umwana yakuruye Amarangamutima y’abatari bacye


image_pdfimage_print

Ifoto yo mu Bwana ya Paul Van Harver uzwi ku izina ry’Ubuhanzi nka Stromae, yakuruye amarangamutima ya benshi.

Uyu Muhanzi ubarizwa ku Mugabane w’Uburayi avuka ku Mubyeyi y’Umunyarwanda (Se), na Nyina w’Umubiligikazi. Se yitwa Rutare Pierre, mu gihe Nyina ari Miranda van Have.

Nyuma y’uko hagiye hanze Ifoto ye yo mu Bwana agifite Imyaka 2 y’Amavuko, abayibonye bayishimiye mu buryo budasanzwe.

Iyo Foto yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, imugaragaza ahetswe na Nyirakuru bivugwa ko yafashwe mu Mwaka w’i 1987, ubwo Stromae yari afite Imyaka ibiri y’amavuko.

Uretse kuba ari Umuhanzi, Paul van Haver ‘Stromae’ w’Imyaka 38 kuri ubu, ni Umubyinnyi n’Umucuranzi wo ku rwego rwo hejuru, ukorera Muzika mu Bubirigi.

Stromae watangiye Muzika mu  2000, yubatse izina binyuze mu Ndirimbo zakunzwe n’abatari bake zirimo; Papa outai, Formidable, Alors on Danse n’izindi….


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *