Icukumbura: Ikipe y’Abakinnyi 11 bakomoka muri Afurika, bazagaragara mu Mikino y’Igikombe cy’u Burayi

Guhera tariki ya 14 Kamena kugeza ku ya 14 Nyakanga 2024, mu Budage hazaba hakinirwa Imikino ya nyuma y’Igikombe gihuza Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.

Iyi mikino ikinwa buri uko Imyaka 4 itashye kuva mu igiye gukinwa ku nshuro uya 17.

Amasitade 10 ari mu Mijyi 10 itandukanye, niyo azakira amakipe 24 yakatishije Itike yo gukina iri Rushanwa rikundwa n’abatari bacye.

Muri iyi nkuru icukumbuye twateguye twifashishije Urubuga rwa Murandasi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi ndetse n’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, tugiye kurebera hamwe Ikipe y’Abakinnyi 11 bakomoka ku Mugabane w’Afurika bazaba bagaragara mu Bihugu bitandukanye bizakina iri Rushanwa.

Umunyezamu: Brice Samba (akinira Ubufaransa, akomoka muri Congo)

Ba – Myugariro:

  • Antonio Rüdiger (akinira Ubudagi – akomoka muri Sierra Leone)
  • Nathan Aké (akinira Ubuholande – akomoka muri Côte d’Ivoire )
  • Manuel Akanji (akinira Ubuswisi – akomoka muri Nigéria)
  • Jules Koundé (akinira Ubufaransa – akomoka muri Bénin)

Abakina hagati mu Kibuga:

  • N’Golo Kanté (akinira Ubufaransa – akomoka muri Mali)

  • Denis Zakaria (akinira ubuswisi – akomoka ya Sudani y’Epfo/RD Congo)

  • Leroy Sané (akinira Ubudage – akomoka muri Sénégal)

Ba – Rutahizamu:

  • Bukayo Saka (akinira Ubwongereza – akomoka muri Nigéria)
  • Romelu Lukaku (akinira Ububiligi – akomoka muri RD-Congo)

  • Kylian Mbappé (akinira Ubufaransa – akomoka ya Cameroun na Algeria).

Amafoto

Ibihugu 24 byatsindiye Itike yo gukina Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Uburayi ku nshuro ya 17

 

Brice Samba

 

Antonio Rüdiger

 

Nathan Aké

 

Manuel Akanji

 

Jules Koundé

 

Ngolo Kanté

 

Denis Zakaria

 

Leroy Sané

 

Bukayo Saka

 

Romelu Lukaku

 

Kylian Mbappé.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *