Ibyo kwirinda mu Cyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29

Guhera kuri uyu wa 07 kugeza ku ya 13 Mata 2023, Abanyarwanda n’inshuti batangiye Icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

Mu rwego rwo gukomeza kuba hafi abayirokotse no kuzirikana abayiguyemo, u Rwanda rumara Icyumweru ibikorwa binyuranye by’umwihariko ibijyanye n’imyidagaduro n’imikino rusange bidakorwa.

Ibi ni bimwe mu bikorwa bibujijwe

  • Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu
  • Ubukwe n’imihango ijyanye nabwo
  • Amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo
  • Gucuranga umuziki utajyanye no kwibuka
  • Imikino y’amahirwe
  • Kwerekana imipira
  • Ibitaramo n’ikinamico bitajyanye no Kwibuka

Ni mu gihe Insanganyamatsiko y’uyu Mwaka igira iti:”Twibuke Twiyubaka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *