Ibyishimo byasabye Umutima wa ‘Bad Rama’ nyuma yo guhura n’Umuvandiwe we baburanye mu Myaka 30 ishize

Kuri ubu, Umutima wa Mupenda Ramadhan wamamaye mu ruhandorw’Imyidagaduro mu Rwanda nka Bad Rama, wasazwe n’ibyishimo by’akadasohoka yatewe no kongera guhura n’Umuvandimwe yaherukaga mu 1994.

Bad Rama washinze inzu ya The Mane yazamuye abahanzi nyarwanda , ari mu mashimwe nyuma yo guhura n’umuvandimwe we batandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asangiza abamukurikira ifoto y’uyu muvandimwe bahuye nyuma y’imyaka 30 baraburanye maze ayiherecyesha amagambo yereka ibyishimo.

Ati:”Urumva ni murumuna wanjye ndusha imyaka itatu, nari uwa gatatu akaba uwa gatanu mu bana b’iwacu, twatandukanye muri Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabuga. Ndibuka ko ariho batwirukankanye aba ari we mwana utuvamo. Nyuma yo kumubura tukaburana twari tuzi ko yishwe ariko Imana ishimwe ko twongeye kumubona.”

Bad Rama yavuze ko yamenye ko murumuna we yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi abona umuryango umwakira arererwa ahahoze hitwa i Gikongoro, nyuma aza kwimukira i Musanze nyuma yo kubona akazi mu bijyanye n’imicungire ya hoteli.

Icyakora ngo nyuma y’uko Bad Rama amenyekanye, uyu musore witwa Moses Olivier Uwimana bitaga Wakwetu, yakunze kubwirwa n’abantu ko asa n’uyu mugabo wari umaze kuba ikimenyabose.

Bitewe n’uko batari baziranye nawe atizeye ko hari umuryango yasigaranye, ntabwo uyu musore yigeze aha agaciro ibyo benshi bamubwiraga ko asa na Bad Rama.

Nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wabo witabye Imana mu minsi ishize, nibwo uyu musore yabonye ibyo Bad Rama yanditse ahita atangira kwemera ko baba banavukana kuko yabonaga neza amazina y’umubyeyi wabo ahuye.

Uyu musore watinye guhamagara Bad Rama, yashatse nimero za Rafiki Coga Style kuko ari we yabonaga ukorana na Bad Rama amutekerereza inkuru y’ibyabaye.

Rafiki nawe akimara kumva iyi nkuru, yahamagaye mama wa Bad Rama amubwira iby’inkuru yakiriye, uyu mubyeyi wari umaze imyaka 30 azi ko umwana we yitabye Imana ntabwo yabashije guhita abyakira.

Icyakora nyuma uko bagiye baganira ndetse bakaza no kubimenyesha Bad Rama, baje gusanga uyu ari umwana wabo wongeye kwiyunga n’umuryango we.
Bad Rama ati “Erega na data ataritaba Imana yambwiye ko byibuza njye ambonye ariko hari undi atarabona kandi yiyumvamo ko atapfuye, Imana ishimwe ko abonetse rwose.”

Bad Rama avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iwabo bari abana batandatu, akaba uwa gatatu mu gihe uyu musore wabonetse yari uwa gatanu.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bad Rama yaje kubura amara imyaka itatu atarongera guhura n’umuryango we, ibyatumye ababyeyi babo bashaka kwishumbusha abana batatu bari babuze babyara abandi batatu.

Ibi bisobanuye ko umuryango wa Bad Rama wibarutse abana umunani kugeza ubu hakaba hasigaye barindwi kuko uwa gatandatu ari we witabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *