Ibyihariye kuri Lamine Yamal wakiniye FC Barcelona ku myaka 15 gusa y’amavuko

Ku myaka 15 gusa y’amavuko, Lamine Yamal yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere muto ukiniye FC Barcelona. Ibi yabikoze ubwo iyi kipe yatsindiraga Real Betis mu rugo ibitego 4-1.

Lamine Yamal avutse taliki 13 Nyakanga 2007, avukira i Mataro mu gace ko muri Espagne.

Se umubyara akomoka muri Morocco, Nyina akaba akomoka muri Equatorial Guine.

Yakuriye mu ishuri ry’igisha umupira rya La Masia, akaba afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’iri shuri mu myaka ya vuba.

Mu mwaka ushize, nibwo yatoranyijwe na Xavi kugira ngo ajye gukora imyitozo mu ikipe nkuru ya FC Barcelona.

Nubwo atari yasinya amasezerano muri iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ya Espagne, ni umwe mu bakinnyi Xavi akunda cyane bitewe n’ubuhanga agaragaza.

Yanditse aya amateka ubwo yajyaga mu kibuga taliki 29 Mata 2023.

Uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga ku munota wa 83 asimbuye Gavi ku mukino baheruka gutsindamo Real Betis ibitego 4-1 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne.

Kuva ubwo, yahise akora amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto ukiniye FC Barcelona mu mateka yayo, yabikoze ku myaka 15, amezi 9 ndetse n’iminsi 16.

Uyu mwana akina imbere ku mpande zose akinisha ukuguru kw’ibumoso.

Afite ubushobozi bwo kugumana umupira ku kirenge atanga imipira ivamo ibitego ndetse nawe akaba yabitsinda.

Afite ubushobozi bwo gukina asatira anyuze hagati mu kibuga, ubushobozi bwe n’amayeri agira mu kibuga butuma agereranywa n’umukinnyi akunda ariwe Lionel Messi.

Ku bijyanye n’ikipe y’igihugu akinira Espagne, yatangiye guhamagarwa akinira iy’abatarengeje imyaka 15, kugeza ubu ari guhagamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Espagne y’abatarengeje imyaka 19.

Nyuma yo gukora aya amateka, mu kiganiro n’itangazamakuru, Xavi amugarukaho yagize ati:

Namusabye kugira ibyo agerageza kandi yabikoze. Tekereza nawe ku myaka 15.

Uyu mwana ari hariye kandi yashoboraga no gutsinda igitego muri iri joro n’uko umunyezamu wa Betis, Rui Silva yagiye atabara.

Yakinnye afite icyizere kandi yerekanye icyo aricyo. Nta bwoba yerekanye kandi afite impano igaragara, imwe mu mupira yatanze yari myiza cyane.

Lamine Yamal niwe mukinnyi muto umze gukinira FC Barcelona mu mateka yayo

 

FC Barcelona yizeye ibitangaza kuri uyu mukinnyi ugifite imyaka 15 gusa y’amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *