Ibyihariye ku ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Qatar

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yakiriye Perezida Kagame wagiriye uruzinduko mu gihugu cye rugamije gushimangira imikoranire isanzwe hagati y’impande zombi.

Ibiganiro aba bakuru b’ibihugu bombi bagiranye, byibanze ku buryo bw’ubufatanye ndetse n’uko bakomeza gushimangira ubufatanye mu ngeri zirimo ubukungu n’ishoramari.

Banunguranye ibiterekezo ku ngingo zirebana n’ibibazo mpuzamahanga ndetse n’ibyo mu karere.

Ibiganiro byabo byitabiriwe n’abaminisitiri batandukanye ku mpande zombi.

Nyuma yabyo, Emir wa Qatar yakiriye Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje mu musangiro.

Sheikh Thani by’umwihariko ni inshuti y’u Rwanda na Perezida Kagame.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yasuye u Rwanda inshuro nyinshi ndetse muri Kanama yari i Kigali yitabiriye CHOGM nk’umutumirwa.

Ni mu gihe ishoramari ry’Abanya-Qatar rikomeje kwiyongera mu Rwanda mu nzego zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *