Ibiro bishinzwe iperereza bya Dioseze ya Évreux byahamije iyirukanwa burundu mu Gipadiri rya ‘Wenceslas Munyeshyaka’

Umunyarwanda Wenceslas Munyeshyaka ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa, yahagaritswe na Papa Francis ku nshingano zo kuba umupadiri nk’uko bikubiye mu itangazo ry’Umwepiskopi wa Dioseze ya Évreux mu majyaruguru y’Ubufaransa.

Ibiro bishinzwe iperereza bya Dioseze ya Évreux byabwiye Ikinyamakuru cy’Abaongereza BBC ko byemeza ibaruwa yahererekanijwe ku mbuga nkoranya mbaga ivuga ku iyirukanwa rya Padiri Munyeshyaka.

Iyo baruwa yo kuwa kabiri yasinywe na Minsenyeri Christian Nourrichard ivuga ko icyo cyemezo cya Papa kuri Munyeshyaka  waherewe Ubusaseridoti muri Arkidiyoseze ya Kigali ko kitajuririrwa. Kugeza ubu na nyirubwite Munyeshyaka akaba ntacyo arabivugaho.

Ibaruwa ya Nourrichard ntivuga impamvu y’iyeguzwa rya Munyeshyaka ku nshingano z’Ubupadiri, kandi nta n’ahandi ahariho hose yemerewe kubikorera, iyi baruwa ikaba ivuga ko ibi biri mu iteka rya Papa ryo muri Werurwe uyu mwaka.

Mu Ukuboza 2021, Munyeshyaka yahagaritswe ku nshingano ze muri Dioseze ya Saint – Martin de la Rislé y’i Brionne ku cyemezo cya Minsenyeri wa Dioseze ya Évreux, nyuma y’uko bimenyekanye ko yiyemereye mu butegetsi ko ari Se w’umuhungu wavutse, 07 Nyakanga 2010 nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko ashinjwa kandi kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, ibi bikaba bitangazwa n’ikinyamakuru ‘Actu’ cyo mu Ubufaransa.

Yahawe ubupadiri mu 1992 muri Dioseze ya Kigali, aho bamushinja kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya Gatorika ya Saint -famille.

Nyuma, yaje guhungira mu Bufaransa yakirwa muri Dioseze ya Évreux akomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

AFP ikavuga ko uyu mugabo yatangiye gushinjwa Jenoside akigera mu Bufaransa, urubanza rwamaze imyaka 20, nyuma akaza kugirwa umwere n’Inkiko zo mu Ubufaransa.

Ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda bakaba baranenze icyemezo cy’Ubucamanza bw’Ubufaransa.

Padiri Munyeshyaka yirukanywe burundu mu Gipadiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *