Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byinjirije u Rwanda miliyari 4 Frw mugihe kitageze no ku kwezi kumwe.


image_pdfimage_print

Mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’imboga, imbuto, indabo, ikawa, icyayi n’ibindi bikomoka ku buhinzi n’ubworozi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 4,404,948.3.

NAEB itangaza ko mu cyumweru gishize kuva ku italiki ya 22-28 Mata 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibikomoka ku buhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo bingana na Toni 248,4 byinjiza amadolari y’Amerika 428,042.

Igiciro mpuzangengo ku kilo cyari 1,7.

Ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu Buholandi, mu Bwongereza, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu Bufaransa, mu Bushinwa, mu Budage no muri Nigeria.

Hoherejwe icyayi hagati y’italiki ya 15- 21 Mata 2023 kingana na Toni 408,7 cyo kinjiza amadolari y’Amerika 1,120,391. Igiciro mpuzandengo cyari amadolari y’Amerika 2,8 ku kilo.

Ibihugu by’ingenzi icyayi cyoherejwemo ni muri Pakistan, mu Bwongereza, Kazakhstan no muri Irani.

Ubuhinzi bw’ikawa bwo bwinjije amadolari y’Amerika 1,151,000 kuri Mega Toni 288,4 aho igiciro mpuzandengo ku kilo cyari amadolari y’Amerika 5,8. Ikawa yoherejwe mu Bubiligi.

Ibindi bicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga kuva ku italiki ya 22-28 Mata 2023, ibikomoka ku matungo byinjije amadolari y’Amerika 245,062.5.

Ibinyamisogwe, ibinyampeke, n’ifu byinjije amadolari y’Amerika 1,174,259 naho ibinyabijumba byinjije amadolari y’Amerika 148,800.

 

Ibinyamavuta byinjije amadolari y’Amerika 53,074.8, n’ibindi bifite agaciro k’amadolari y’Amerika 84,319. Byoherejwe muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo no muri Uganda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *