I Nyamasheke barakoza Imitwe y’Intoki ku musaruro udasanzwe w’Amafi 

Abarobyi bo mu Karere ka Nyamasheke ho mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, batangaje ko biteze Miliyoni 300 z’Amafaranga y’u Rwanda mu Mezi 10 ari imbere zivuye mu musaruro w’Amafi.

Ni ubwa mbere bibayeho bikaba ari nyuma yo guterwa inkunga ya za kareremba bakaba baratangiye kororeramo amafi mu kiyaga cya Kivu mu buryo bwa kijyambere.

Akarere ni ko kabateye iyi nkunga igizwe na kareremba 21 zirimo amafi ibihumbi 140. Bamaze umwaka bayorora,ubu harimo amafi menshi kandi manini

Ejobundi ni bwo batangiye kuroba,hashize iminsi 3. Mbere yo guhabwa izi kareremba, hari umubare munini w’abarobyi bari bamaze kuva mu Kivu baragiye kuroba mu bindi bihugu. Abagera kuri 35 bahise bagaruka.

Hari n’urubyiruko rwahoze Iwawa rwahawemo akazi.

Ubwo baheruka kuroba barobye ibilo bisaga 800. Ikilo kimwe ni 3500. Icyo gihe barobye muri kareremba imwe bivuze ko hari izindi 20 batarakoraho.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie yavuze ko bagiye gutanga ibindi bikoresho no ku bandi barobyi baba abari mu karere ndetse n’abandi bakomeje kugaruka bava iyo bari baragiye kurobera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *