Huye – Kinazi: Nyuma y’Ibyumweru 2 baraheze mu Kirombe, ababo batangaje ko bakomeje gushenguka Imitima

Kuri uyu wa Gatatu hari hashize Ibyumweru 2 abagabo Batandatu bagwiriwe n’ikirombe kiri mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye bataraboneka.

Mu gahinda gakomeye, ababo bategereje amakuru y’abari kubashakisha kandi bavuga ko ubu batemerewe kuhagera.

Mu cyumweru gishize urwego rushinzwe iperereza ku byaha rwafunze abantu 10 barimo Major [uri mu zabukuru] Paul Katabarwa – bikekwa ko ari we nyir’icyo kirombe kitemewe n’amategeko, bashinjwa uruhare mu byabaye.

Umwe mu bategetsi muri uyu murenge utifuje gutangazwa yabwiye BBC Gahuzamiryango ko “imirimo [yo kubashakisha] yagenze gacye kuko ikirombe cyageraga aho kijya kugwira abarimo kuyikora”.

Yongeraho ati: “Nk’ejo imirimo yasaga n’iyahagaze kubera imvura nyinshi yaguye ejo hashize. Ariko uyu munsi [kuwa kabiri] haramutse igihe cyiza dufite icyizere ko bashobora kubakuramo”.

Imashini zimaze gucukura ahantu hanini mu bugari no mu bujyakuzimu zishakisha aba bagabo batandatu b’imyaka hagati ya 20 na 48, barimo abanyeshuri Moïse Irumva, Samuel Nibayisenge na Emmanuel Nsengimana bigaga kuri Goupe Scolaire Kinazi.

‘Nta muturage wemerewe kuhagera’

Kugeza kuwa gatanu w’icyumweru gishize abaturage bashoboraga kuza ahari gukorerwa imirimo yo kubashakisha kuri iki kirombe, cyane cyane abafite ababo. Gusa ubu bavuga ko abapolisi bababuza kuhagera.

Edison Nibayisenge atuye mu rugendo rw’iminota 15 uvuye kuri iki kirombe, umwana we Samuel Nibayisenge w’imyaka 21 na Emmanuel Nsengimana w’imyaka 23 abereye sewabo bombi bari muri iki kirombe.

Yabwiye Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC dukesha iyi nkuru agira ati:“Bari abana bakundana ntibajyaga basigana, kuwa gatatu saa saba [13:00] nibwo ikirombe cyabaguyeho. Bigaga mu wa gatandatu wa secondaire.”

Nibayisenge avuga ko imirimo yo gushakisha aba bantu imaze iminsi igenda buhoro kubera imvura nyinshi. Naho bo icyizere bari bafite ko babageraho bagihumeka bavuga ko cyashize.

Ati: “Ubu ntabwo tukihagera baratubwiye ngo tugume mu rugo. Gusa hari amakuru agenda atangwa tukumva bavuga bati ‘tugiye kubageraho’.”

‘Icyo twifuza ubu ni ukubona abana bacu’

Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda rwavuze ko iki kirombe kitari kizwi, n’abagikoresha batari bazwi.

Abafunzwe bararegwa ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukora ubucukuzi nta ruhushya, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha.

Ariko ku bafite ababo bakiri muri iki kirombe, ubu icyo batekereza cyane si ubutabera ahubwo ni ukubona ababo.

Nibayisenge ati: “Leta nitange ubushobozi bushoboka babavanemo. Icyo twifuza cya mbere ni ukubona abana bacu tukabashyingura.

“Iyo utari washyingura uba ufite intimba ku mutima, nta n’icyo ubasha gukora, nta n’ikindi watekereza.

“Mbere bagiye batwizeza ko byashobokaga guhita babageraho bakiri bazima ariko ntabyabaye, nyuma bati ‘ubu ntibakiriho’, none ubu bwo no kubabona ni ikibazo, none banatubujije kuhagera.

“Twarategereje twarumiwe, twaragowe, byaraturenze. Uko iminsi ishira ni ko tugenda dushenguka imitima.”

Ikirombe cya Kinazi - Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *