Huye: Basabye ko Amatungo yose yajya ahabwa Ubwishingizi

Tariki ya 16 Gashyantare 2023, mu Karere ka Huye habereye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gufasha abahinzi n’aborozi guteza imbere uru rwego rutanga umusaruro ujya ku isoko n’igabanya ry’ingorane zibangamiye ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, bukaba bwarateguwe n’Umushinga ugamije Ubucuruzi, kongera umubare w’abahinzi n’aborozi no kubagoboka igihe bahuye n’ibiza bishobora kubangamira ibikorwa byabo bikababuza kubona umusaruro bateganije (CDAT).

Bamwe mu baturage bo muri aka Karere baganiriye na THEUPDATE, basabye ubuyobozi bw’Akarere kubakorera ubuvugizi, amatungo yabo yose akemererwa gushyirwa mu bwishingizi.

Nambazimana Sylvestry uhagarariye Koperative ‘Twongere Umukamo’ yoroye Inka 42 zitanga Umukamo, avuga ko izi nka zose zifite Ubwishingizi ariko bakaba bagifite ikibazo cy’uko benshi banga kubyaza Inka kuko iyo zibyaye Ibimasa bangirwa kubishyira mu bwishingizi bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi nabyo bikemererwa mu rwego rwo kurinda Umworozi ibihombo bya hato na hato.

Ati:”Hari abanyamuryango 2 bapfushije Inka, ariko Radiant yarabishyuye”.

“Nimba Inka yawe warayishyize mu bwishingizi ifite agaciro k’ibihumbi 600frw, ubwo niyo baguha n’ubundi ukigurira. Hari ababyaza b’inka batemera kubikora kuko ibimasa bitishingirwa”.

Ntirandekura Jean wo mu Murenge wa Simbi mu Kagari ka Kabusanza, we avuga ko abaturage bitabira Ubwishingizi bw’amatungo burimo nk’Inkoko, Ingurube n’Inka.

Akomeza avuga ko uko ubuyobozi buzagenda bubishishikariza abaturage, bazagenda babikangukira.

Ati:”Abaturage bamwe bakomeje kwibaza impamvu amwe mu matungo yabo atemererwa gushyirwa mu bwishingizi, urugero nk’Ihene, Intama, Ibimasa, ….. ko bityo bifuza ko nayo yakorerwa ubuvugizi agashyirwa mu bwishingizi.

“Amatungo yose yemerwe kuko iyo itungo ryawe riri mu bwishingizi, niyo ryapfa Leta igira uko igusonera ukaba wabona irindi”.

Rutayisire Gilbert, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi, Ubworizi n’Umutungo kamere mu Karere ka Huye wari witabiriye iki gikorwa, aganira na THEUPDATE yavuze ko amatungo yishingirwa binyuze muri gahunda ya ‘Tekana Muhinzi Mworozi urishingiwe”.

Aya akaba arimo; Inka, Ingurube n’Inkoko. Akomeza avuga ko amatungo asigaye arimo ‘Ihene, Intama,… abaturage bakomeza gutanga ibitekerezo hakarebwa n’icyakorwa kugira ngo nayo yongerwemo”.

Ati:”Mu buhinzi, iyi gahunda itangira yahereye ku Muceri n’Ibigori, ariko kuri ubu hongewemo ‘Imyumbati, Soya n’Ibishyimbo. Akomeza avuga ko ubuvugizi bwakorwa bitewe n’ubukeneye, aya matungo nayo yashyirwamo.

Agaruka ku kuba Inka z’Ibimasa zidashyirwa mu bwishingizi, yavuze ko iyi gahunda igitangira Inka zifite munsi y’agaciro k’ibihumbi 100 cyangwa zirengeje Imyaka 8 zidahabwa Ubwishingizi, kuko zishobora kugandara.

Ati:”Hari impamvu ibi biba byarakozwe. Yungamo avuga ko ari  nk’uko wafata Imodoka ishaje igiye gukurwa mu Muhanda ukayakira Ubwishingizi. Ati ‘Ntabwo babiguha kuko bazahomba’.

Uzaribara Ernest, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa ku rwego rwa RAB (Project Manager) agaruka ku mpamvu hari amatungo atemerewe gushyirwa muri ubu bwishingizi, yagize ati:”Kugeza ubu twari dufite amatungo make yishingirwaga ‘Inka, Inkoko n’Ingurube. Amatungo yandi ntabwo abwemerewe. Turimo gutegura inyandiko zijyanye n’uburyo bw’imyishyurire hagati y’Ubwishingizi naba nyiramatungo.”

Yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza gushinganisha amatungo yabo, kuko uri mu bwishingizi adahomba, n’iyo amatungo ye yapfa bitewe n’ibyorezo cyangwa indwara zitandukanye, Ubwishingizi bumwishyura amafaranga ajyanye n’agaciro itungo rye ryari rifite.

Ibyo wamenya ku bw’ishingizi bw’amatungo

Uko ikiguzi cy’ubwishingizi bw’inka kibarwa

Ku bwishingizi bw’amatungo Leta itangira umworozi 40% na we akiyishyurira 60%, harimo ubw’inka z’ibyimanyi cyangwa inzungu, ingurube n’inkoko. Ikiguzi cy’ubwishingizi kuri buri tungo biterwa n’agaciro rya tungo rifite ku isoko. Ku nka babara 5.5% by’igiciro ifite, ingurube bakabara 6% mu gihe inkoko ibarirwa 5.5%.

Nko ku nka, ifite agaciro kangana n’ibihumbi 100 Frw ubwishingizi bwayo ni 5 500, umworozi agatanga 3300 Frw, Leta ikamutangira 2200 Frw, inka ifite agaciro k’ibihumbi 300 Frw ubwishingizi bwayo bungana na 16.500 Frw, umworozi agatanga 9900 Frw naho Leta ikamutangira 6600 Frw. Ibi birakomeza bitewe n’agaciro inka yagenewe. Inka yemerewe gutangirwa ubwishingizi
nyuma y’amezi atatu ivutse kandi ubwishingizi bwayo bumara umwaka umwe.

Uko ikiguzi cy’ubwishingizi bw’ingurube kibarwa

Ni cyo kimwe no ku ngurube kuko, ifite agaciro ka 50000Frw yishingirwa ku 3000 Frw, umworozi agatanga 1800 Frw naho Leta ikamutangira 1200 Frw. Ingurube ifite agaciro k’ibihumbi 100 Frw ubwishingizi ni 6000 Frw, umworozi agatanga 3600 Frw leta ikamutangira 2400 Frw. Ubwishingizi bw’ingurube bumara umwaka kandi ingurube yemerewe gutangirwa ubwishingizi nyuma y’iminsi 30 ivutse.

Uko ikiguzi cy’ubwishingizi bw’inkoko kibarwa

Ku nkoko nayo ihabwa agaciro k’ibihumbi bitanu ikiguzi cy’ubwishingizi kingana na 275 Frw, umworozi agatanga 165 Frw Leta ikamutangira 110 Frw. Ubwishingizi bw’inkoko z’amagi bumara umwaka mu gihe ubw’inkoko z’inyama bumara iminsi 45. Inkoko kandi yishingirwa imaze iminsi 15 iturazwe.

Ni ryari itungo ryishingiwe ryishyurwa?

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagennye ko nibura inka, ingurube cyangwa inkoko byapfuye, veterineri w’umurenge yakora raporo agaragaza icyayishe ikohererezwa muri kigo cy’ubwishingizi umworozi akorana nacyo nibura nyuma y’iminsi 15 akaba yahawe umwanzuro w’ikigomba gukorwa.

Hari bamwe mu baturage bumva ko bahawe ubwishingizi bigatuma batita ku matungo yabo kuko baba bumva ko nagira ikibazo, ubwishingizi buzishyura nyamara iyo hakozwe isuzuma bagasanga icyishe itungo haba harimo uburangare ntabwo yishyurwa.

Iby’ingenzi bishingirwaho mu gihe itungo ryapfuye rifite ubwishingizi harimo kuba itungo ryagize impanuka, nko gukubitwa n’inkuba, ibikomere byo mu nda no ku mubiri, serwakira, kurumwa n’inzoka, indwara zica ariko zabanje kuvurwa itungo ntirikire n’amatungo yasabiwe gukurwa mu bworozi n’umuganga w’amatungo ubifitiye ububasha.

Iyo bigaragaye ko umworozi yagize uburangare ni ukuvuga kuvuza nabi itungo cyangwa kutarivuza, kurigaburira ibyateza impanuka nk’ibyuma n’amashashi, ubujura, intambara no kwica itungo wabigambiriye ntacyo ubwishingizi bufasha umworozi.

Uzaribara Ernest, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa ku rwego rwa RAB (Project Manager)

 

Abitabiriye ubu bukangurambaga barimo abayobozi batandukanye barimo abashinzwe ubuhinzi ku Mirenge, abayobozi ba SACCO na Koperative z’Ubuhinzi

 

Abayobozi b’inzego zinyuranye z’Ubuhinzi n’Ubworozi bitabiriye iyi nama

 

Rutayisire Gilbert, umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubuhinzi, Ubworizi n’umutungo kamere mu Karere ka Huye

 

Nyinawumuntu Vicentie Visi Perezidante wa Koperative KOAIRWA mu Karere Huye

 

 

Ntirandekura Jean, ni umuturage wo mu Murenge wa Simbi mu Kagari ka Kabusanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *