Huye: Abarimo Rtd Major barafunze bakekwaho ibyaha bifitanye isano n’Ikirombe cyagwiriye abaturage


image_pdfimage_print

Abantu 10 batawe muri yombi aho bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatanagje ko bakekwaho ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukora ubucukuzi nta ruhushya.

Abafunze ni Rtd Major Paul Katabarwa, Maniriho Protais,Uwamariya Jacqueline,Nkurunziza Gilbert,Hakizimana Eric,Nshimiyimana Faustin,Iyakaremye Liberat,Uwimana Moussa,Ndacyayisenga Emmanuel na Matebuka Jean.

Uretse Rtd Major Paul Katabarwa abandi ni abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abacukuraga mu kirombe cyagwiriye abaturage 6.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo iri sanganya ryamenyekanye. Bukeye bwaho ni bwo imirimo yo gushakisha abo bantu 6 barimo n’abanyeshuri 3 bigaga mu mashuri yisumbuye, yatangiye. 


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *