Hari inyungu u Rwanda rufite mu kwakira abakimukira ruzohererezwa n’Ubwongereza?

Spread the love

Guhera mu Mwaka ushize w’i 20222 hakomeje kuvugwa inkuru y’ukuzanwa mu Rwanda kw’abimukira bari mu gihugu cy’Ubwongereza mu buryo iki gihugu kivuga ko butemewe n’amategeko.

Uko iminsi yagiye ishira, iyi gahunda yakunze gukomwa mu nkokora binyuze muri zimwe m ngaga zinyuranye zo mu Bwongereza, zivuga ko kuzanwa mu Rwanda bidakurikije amategeko ndetse ko u Rwanda atari Igihugu giha ubwisanzure abakirimo.

Ni izihe nyungu aba bimukira bazagira mu kuzanwa mu Rwanda?

Kuzanwa mu Rwanda kw’aba bimukira bizabafasha kuba basubira mu Bwongereza binyuze mu nzira zemewe n’amategeko aho kubikora rwihishwa.

Ibi kandi bizanaca intege abakoraga ubucuruzi bw’abimukira babajyna mu Bwongereza no mu bindi bihugu byo ku Mugabane w’Uburayi binyuranye.

Muri abo bimukira, abazaba bakeneye ubufasha bwihariye burimo n’ubw’amategeko bazabuhabwa bakigera ku butaka bw’u Rwanda.

Bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya bafashijwe n’inkunga izatangwa.

Ni izihe nyungu u Rwanda ruzagirira mu kubakira?

Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda Miliyoni 120 z’Amapawundi (120£), aya akaba angana na Miliyaridi zisaga 120 z’Amanyarwanda.

Aya akaba azagirira akamaro izi mpunzi ndetse n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’Uburezi mu Mashuri yisumbuye, ay’Imyunga ndetse n’andi mahugurwa y’Amasomo y’Ubumenyingiro.

Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa Kwiga kugera mu Mashuri makuru na Kaminuza.

Umubare w’abimukira u Rwanda ruzakira bavuye mu Bwongereza ntabwo watangajwe

Kugeza ubu ntabwo umubare uzoherezwa mu Rwanda uratangazwa, gusa hari ibyibanze bizagenderwaho mbere y’uko boherezwa.

Ku ikubitiro, hazarebwa niba nta byaha bitandukanye bakoze.

Uretse ibi, u Rwanda rwasabye ko rutakwakira abo mu bihugu by’Ibituranyi nk’u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vicent Biruta, ubwo u Rwanda n’u Bwongereza basinyanaga amasezerano ajyanye n’abimukira. (Photo/File)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *