Haracyari imbogamizi ku gucukura Nyiramugengeri iri mu Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko nyiramugengeri iri mu gihugu ihagije ahubwo hakiri imbogamizi yo kuyicukura kugira ngo ibe yatunganywamo amashanyarazi n’inganda zirimo urwa Hakan Peat Power Plant ruri mu Karere ka Gisagara.

Yabibwiye abagize Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri, ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta ku itunganywa n’ikwirakwizwa ry’amashanyarazi.

Kimwe mu bibazo yasobanuye ni icy’Uruganda rwa Nyiramugengeri rwa Hakan Peat Power Plant. Rwari rwitezweho kongera ikibatsi cy’umuriro hirya no hino mu gihugu ariko kugeza ubu ngo imikorere yarwo ikaba idatanga icyizere cyo gusubiza inyota abaturage bafitiye umuriro muri rusange.

Minisitiri Dr Gasore yavuze ko imihindagurikire y’ikirere, rimwe na rimwe igwa ry’imvura ikabije byabaye imbogamizi ku gucukura nyiramugengeri bitewe n’imyuzure yibasiye ibishanga bya Rwabusoro hagati y’Akarere ka Nyanza na Bugesera ndetse n’Igishanga cy’Akanyaru kiri mu Karere ka Gisagara ku ruhande rw’u Rwanda n’u Burundi mu Majyepfo.

Yasobanuye ko ibyo bibazo byagize ingaruka zikomeye ku gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage ndetse bituma habaho ibura ry’umuriro inshuro irenze imwe ku munsi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu.

Ni ibibazo byatijwe umurindi n’icyorezo cya Covid-19, byose bituma intego igihugu cyari cyihaye yo kuba mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo igaragaza ko u Rwanda rugeze kuri 75.9% mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage. Abagera kuri 54% bafatira amashanyarazi ku muyoboro mugari, mu gihe 21% bayafatira ku zindi ngufu zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba.

Minisitiri Dr Gasore yagaragaje imbogamizi mu gucukura nyiramugengeri

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *