Handball: Umutoza ukomoka muri Esipanye agiye gufasha Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kwitegura imikino y’Igikombe cy’Isi

Ishyirahamwe ry’umukino w’Intoki wa Handball mu Rwanda, ryakiriye Rafael Guijosa, umutoza mpuzamahanga w’uyu mukino ukomoka mu gihugu cya Esipanye, uyu akaba agenzwa no gufasha ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abakinnyi b’Ingimbi batarengeje imyaka 19 gukarishya imyitozo mbere y’uko yitabira imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Croatia mu Mpeshyi y’uyu Mwaka w’i 2023, guhera tariki ya 02 kugeza ku ya 13 Kanama.

Rafael Guijosa yageze mu Rwanda ku nkunga y’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Handball ku Isi (IHF), akaba aje gufatanya n’abatoza basanzwe batoza iyi kipe y’Igihugu, mu gihe cy’iminsi 10.

Iyo nzobere y’Umunya-Esipanye, yinjiye mu mwuga w’Ubutoza nyuma yo kumara igihe kitari gito ari umukinnyi w’uyu mukino, aho mu mwaka w’i 1999 yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi ku Isi (World Handball Player of the Year).

Yakiniye ikipe y’Igihugu ya Esipanye, atwarana nayo Umudali wa Bronze mu mikino Olempike yo mu 1996 yabereye i Atlanta no mu 2000 mu mikino yakiniwe i Sydney.

Uretse gukinira ikipe y’Igihugu, Rafael Guijosa, yakiniye ikipe ya Handball ya FC Barcelona.

Agaruka ku musaruro biteze kuri Rafael Guijosa, Bwana Ngarambe Jean Paul uyobora Ishyirahamwe ry’abatoza ba Handball mu Rwanda, yagize ati:”Twishimiye kwakira Rafael Guijosa, ndetse tumwitezeho byinshi muri iki gihe azamarana n’ikipe y’Igihugu, by’umwihariko abatoza b’ikipe y’Igihugu bazamukuraho ubunararibonye afite, bakazabwongera ku bwo basanywe bityo bikadufasha guhesha ikipe y’Igihugu cyacu umusaruro mwiza mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *