Handball: Kiziguro SS yisubije igikombe cy’Irushanwa ry’Intwali, APR HC ikora mu jisho Police HC (Amafoto)

Ikipe y’Ishuri ryisumbuye rya Kiziguro (Kiziguro Secondary School) ryo mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Ingabo z’Igihugu (APR HC), zegukanya Irushanwa ryo kwizihiza no kuzirikana Intwali z’u Rwanda ku nshuro ya 30.

Iri Rushanwa ry’Iminsi ibiri, ryaraye risorejwe ku Kibuga cy’Ikigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Kiziguro SS yatsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Falcons HC ibitego 25-18, mu gihe mu bagabo, APR HC yahigitse ikipe ya Polisi y’Igihugu, Police HC bigoranye ku ntsinzi y’ibitego 26-24.

N’igikombe cya 4, APR HC yatwaye. Icya mbere yagitwaye mu Mwaka w’i 2015, icya kabiri mu 2017, icya gatatu mu 2019.

 

Mbere yo kugera ku mukino wa nyuma, APR HC yasezereye ES Kigoma ku ntsinzi y’ibitego 33-13, mu gihe Police HC yakuyemo ADEGI iyitsinze ibitego 43-17.

Mu kiciro cy’abagore, amakipe yose yagiye ahura, habarwa ikipe yatsinze amanota menshi, aribyo byahesheje Kiziguro SS kwegukana igikombe, n’ubwo byasabye ko ibanza kwitsindira Falcons HC ikinyuranyo cy’ibitego birindwi (7).

Umwanya wa gatatu mu bagabo wegukanywe na ES Kigoma itsinze ADEGI ibitego 30-17, mu gihe ESC Nyamagabe yawegukanye mu kiciro cy’abagore.

Kiziguro SS yisubije iki gikombe yari yatwaye n’Umwaka ushize itsinze Gicumbi HC, mu gihe APR HC yacyambuye Police HC, yari igifite ibikesha guhigika Gicumbi HC.

Nyuma yo kwegukana igikombe, Umutoza wa APR HC, Bagirishya Anaclet yagize ati:“Kwegukana iki gikombe bivuze byinshi ku ikipe ya APR HC. Mu by’ukuri ni ibyishimo n’akanyamuneza ku mutima. Iki gikombe tugituye Intwarli zitangiye Igihugu cyacu”.

“Wari umukino wari ukomeye. Police HC ni ikipe mukeba wacu w’ibihe byose. Twacunganaga ku jisho, mukeba namucunze mwiba umugono bimpesha intsinzi”.

“Ndashimira abakinnyi bashya twaguze. Bakoze ikinyuranyo muri uyu mukino, by’umwihariko Umunyezamu wacu yabaye Intwali y’uyu mukino”.

Umutoza w’Ikipe ya Kiziguro SS, Sindayigaha Aphlodis n’akanyamuneza ko kwisubiza igikombe, yagize ati:“Kwegukana iki gikombe ntabwo byari byoroshye bitandukanye n’indi myaka. Amakipe kuri iyi nshuro yari akomeye, by’umwihariko ESC Nyamagabe kuko yanadutsinze”.

“Ngiye kwicara n’ubuyobozi bw’Ishuri n’abafatanyabikorwa, turebe ahari intege nke, twigire hamwe uburyo twajya ku isoko mu rwego rwo kongera imbaraga”.

Yasoje agira ati:“Irushanwa nk’iri rivuze byinshi by’umwihariko ku bakiri bato. Nk’umutoza, duhora tubakangurira kurangwa n’ibikorwa by’Ubutwali, mu rwego rwo kubatoza kuzagera ikirenge mu cy’Intwali twibuka”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda, Twahirwa Alfred, wakurikiranye iri Rushanwa yagize ati:“Urwego rw’iri rushanwa rumaze kuzamuka. Umukino abakinnyi batweretse uri ku rwego rwo hejuru”.

“Turashimira CHENO twafatanyije gutegura iri Rushanwa ndetse n’amakipe yitabiriye”.

Akomoza ku butumwa bagenera Umuryango w’umukino wa Handball, Twahirwa yagize ati:“Dusaba abakinnyi b’abandi banyamuryango b’uyu mukino kudakura mu rujye mu bikorwa byo guharanira Ubutwali, by’umwihariko abakiri bato kubatoza Indangagaciro zo gukunda Igihugu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwali z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Bwana Nkusi aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Ibikorwa bya Siporo by’umwihariko umukino wa Handball, ni imwe mu nzira idufasha kugeza ku Banyarwanda ubutwami bw’Ubutwali”.

Yunzemo ati:“Kuva twatangira kwifashisha Siporo mu bukangurambaga bw’Ubutwali, umusaruro ugerwaho, ariko turacyakomeje”.

“Turashimira Abanyarwanda n’abasiporotifu by’umwihariko, uburyo bakomeje kugaragaza inyota yo gusobanukirwa Ubutwali bw’Abanyarwanda by’umwihariko abakiri bato nk’imbaraga z’Igihugu. Biratwereka ko u Rwanda ruzagira Intwali no mu bihe biri imbere”.

Amafoto

Image
Uko amakipe yakurikiranye mu kiciro cy’abari n’abategarugoli.

 

May be an image of 4 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 3 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of 2 people, people playing basketball, people playing volleyball and text

May be an image of 5 people, people playing football and text

May be an image of 2 people
Bagirishya Anaclet yari yasazwe n’ibyishimo nyuma yo kwegukana igikombe

 

May be an image of 4 people, people dancing, crowd and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 3 people, dais and text

May be an image of 2 people and text

May be an image of 11 people and text

May be an image of 3 people, dais and text
Nkusi Deo, yashimangiye ko Siporo ari umuyoboro mwiza wo kugeza ku Banyarwanda ibijyanye n’ibikorwa by’Ubutwali

 

May be an image of 9 people and text
ESC Nyamagabe yegukanye umwanya wa gatatu

 

May be an image of 5 people, dais and text

May be an image of 9 people and text

May be an image of 8 people and text

May be an image of 8 people and text
Falcons HC yahawe igikombe cy’ikipe ya kabiri

 

May be an image of 13 people and text

May be an image of 13 people, dais and text

May be an image of 5 people, dais and text
Kiziguro SS yegukanye igikombe cy’intwali cy’Umwaka w’i 2024

 

May be an image of 6 people, people playing football and text

May be an image of 2 people and text
Padiri Kazimiri Ruzindaza wigeze kuyobora Ishuri rya Kiziguro, yishimiye igikombe ikipe yegukanye

 

May be an image of 9 people and text
ES Kigoma yegukanye umwanya wa gatatu mu bagabo

 

May be an image of 8 people, people playing football and crowd

May be an image of 5 people, people playing tennis, people playing hockey and text

May be an image of 8 people and text
Police HC yatsindiwe ku mukino wa nyuma

 

May be an image of 6 people and text

May be an image of 7 people and text

May be an image of 4 people and text
Umunyezamu wa APR HC yabaye Intwali y’umukino wa nyuma

 

May be an image of 4 people
Muhumure Elyse ni umwe mu bakinnyi bazonze Police HC

 

May be an image of 4 people, people golfing and text
APR HC yegukanye igikombe cy’Intwali itsinze Police HC ku mukino wa nyuma

 

May be an image of 4 people, crowd and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 5 people, people playing football and text that says "APR HC 14"

May be an image of 1 person, crowd and text

May be an image of 2 people, dais, newsroom and text
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball, Twahirwa Alfred mu kiganiro n’Itangazamakuru

 

May be an image of 1 person, dais and newsroom
Sindayigaya utoza Kiziguro SS, yavuze ko iyi kipe igiye kujya ku Isoko mu rwego rwo kongera imbaraga

 

May be an image of 2 people, people playing football and text
Umutoza Bagirishya yasazwe n’akanyamuneza

 

May be an image of 1 person and playing basketball

May be an image of 9 people, people playing basketball and text

May be an image of 3 people, people playing American football and people playing football

May be an image of one or more people, people playing hockey, skateboard, crowd and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 5 people, people playing football, people playing American football, people playing volleyball and text

May be an image of 13 people and text

May be an image of 5 people, people playing football and text

May be an image of 7 people, people playing American football, people playing football and text

May be an image of basketball, football, american football, volleyball and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *