Hamas yarekuye Imbohe zirimo n’Umwana w’Imyaka 4


image_pdfimage_print

Umwana w’umukobwa w’imyaka ine ufite ubwenegihugu bwa Israel n’Amerika washimuswe na Hamas mu gitero cyayo mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10), ni umwe mu bantu 17 bari bashimuswe barekuwe na Hamas ku cyumweru.

Avigail Idan icyo gihe yari afite imyaka itatu ubwo yashimutwaga, ababyeyi be bagabweho igitero banicwa n’abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas.

Yujuje imyaka ine ubwo yari afunzwe na Hamas.

Umuryango wa Avigail wagize uti: “Twari dufite icyizere kandi tunasenga ngo uyu munsi ugere.”

Mu itangazo, Liz Hirsh Naftali na Noa Naftali, bo mu muryango wa Avigail, bagize bati: “Nta magambo dufite yo kumvikanisha ukwiruhutsa kwacu no gushima ko Avigail atekanye kandi aje imuhira.”

Banashimiye Perezida w’Amerika Joe Biden, leta ya Qatar n’abandi bagize uruhare mu gutuma Avigail arekurwa, banasaba ko n’abandi basigaye bashimuswe barekurwa.

Bagize bati: “Tugomba gukomeza kubiharanira. Tuzakomeza kwifatanya n’imiryango y’abashimuswe bose bagifunze, kandi dukomeje gushishikazwa cyane n’igaruka ryabo ritekanye kandi ryihuse.”

Mbere, Perezida Biden yavuze ko Avigail yanyuze mu “ihungabana riteye ubwoba”, yongeraho ko ibyo “yanyuzemo ntibishobora kwiyumvishwa”.

Aganira n’abanyamakuru, Biden yavuze ko abari hafi ya Avigail bazamukikiza n'”urukundo no kumwitaho”.

Ati: “Uyu munsi yarekuwe, kandi Jill [Jill Biden, umugore wa Perezida w’Amerika] nanjye, hamwe n’Abanyamerika benshi cyane, turimo gusengera ko agiye kumera neza.”

Perezida Biden yavuze ko uko kurekurwa kwo ku cyumweru kw’abashimuswe ari umusaruro wa “diplomasi nyinshi y’Amerika”, yongeraho ko yizeye ko abandi Banyamerika bashimuswe bazarekurwa mu minsi iri imbere.

Yagize ati: “Dukomeje kotsa igitutu kandi twizeye ko abandi Banyamerika na bo bazarekurwa”, yongeraho ati: “Ntituzareka gukora kugeza ubwo buri muntu wese washimuswe azaba yasubijwe abo mu muryango we”.

14 muri abo bantu 17 bari bashimuswe barekuwe ku cyumweru, ni Abanya-Israel, naho abandi batatu ni Abanya-Thailand. Icyenda muri abo Banya-Israel ni abana.

Avigail yari ari kumwe n’umuryango we mu mudugudu wa Kfar Aza ku itariki ya 7 Ukwakira. Ababyeyi we biciwe muri icyo gitero, naho babiri bavukana na we barihishe, nyuma baza gutabarwa.

Mubyara wa nyina yabwiye igitangazamakuru Sky News cyo mu Bwongereza ko se wa Avigail yari amuteruye ubwo yaraswaga.

Uwo mwana yararokotse, agenda n’amaguru ajya mu rugo rw’abaturanyi, rwo mu muryango wa Brodutch, ariko nyuma aza gushimutwa na Hamas ari kumwe n’abo muri uwo muryango.

Bamwe mu bo mu muryango wa Brodutch bari mu barekuwe ku cyumweru, barimo na Oria, umwana w’umuhungu w’imyaka ine, mukuru we Yuval w’imyaka umunani, na mushiki wabo Ofri, w’imyaka 10.

Nyina, Hagar Brodutch, w’imyaka 40, na we yarekuwe.

Shmuel Brodutch, sebukwe wa Hagar, yabwiye igitangazamakuru Channel 13 News cyo muri Israel ati: “Igihe numvaga ko bari mu maboko ya Croix-Rouge, niruhukije.”

Hagati aho, urwego rw’amagereza rwa Israel rwemeje ko imfungwa 39 z’Abanya-Palestine zarekuwe, bijyanye na gahunda y’agahenge k’iminsi ine hagati ya Hamas na Israel.

Igitero cya Hamas cyo ku itariki ya 7 Ukwakira cyishe abantu 1,200, naho abandi hafi 240 barashimutwa. Kuva icyo gihe, minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu barenga 14,500 bamaze kwicirwa muri Gaza mu bitero byo kwihorera bya Israel.

Ku cyumweru wabaye umunsi wa gatatu mu gahenge k’iminsi ine aho imirwano yabaye ihagaze muri Gaza, mu gihe bamwe mu bashimuswe na Hamas barimo kurekurwa, nk’ingurane ku irekurwa ry’imfungwa z’Abanya-Palestine.

Umubare wose hamwe w’abashimuswe bamaze kurekurwa muri aka gahenge ubu umaze kuba abantu 54, naho umubare w’imfungwa zarekuwe ni 117. (BBC)


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *