Hagiye kongerwa Umubare wa College za Kaminuza y’u Rwanda

Koleji za Kaminuza y’u Rwanda zigiye kuva kuri 6 zibe 7 nk’uko bikubiye mu mavugurura mashya ari gukorwa hagamijwe kunoza imiyoborere n’imicungire y’iyi Kaminuza.

Ni kimwe mu bikubiye mu mushinga w’itegeko rigenga UR watangiye gusuzumwa n’Abadepite kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024, kugira ngo bemeze ishingiro ryawo.

Uyu mushinga uteganya ko Koleji y’Ubuhinzi, Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo igabanywamo kabiri, hagashyirwaho Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo ndetse na Koleji y’Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo.

Umubare w’Amashuri makuru ya UR wariyongereye aho kugeza ubu UR igizwe na Koleji esheshatu, umushinga w’itegeko uteganya ko Kaminuza y’u Rwanda izaba igizwe na za Koleji zirindwi. Unagena aho buri koleji iherereye mu kwirinda kwimuka bitari ngombwa.

Umushinga w’itegeko rishya ugena intego, inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere bya Kaminuza y’u Rwanda.

Mu bijyanye n’imiyoborere, Koleji eshatu zizahurizwa mu kigo kimwe (Huye Campus) aho buri yose izaba ifite Umuyobozi umwe gusa, hanyuma iyo campus ikazaba ifite umuyobozi witwa Resident Pricipal ushinzwe Abakozi n’Imari mu gihe izindi Koleji, buri imwe izaba ifte Umuyobozi n’Umuyobozi wungirije.

Mu mwaka wa 2013, ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho. Ni icyemezo cyafashwe biturutse mu guhuza ibyahoze ari amashuri makuru ya Leta arindwi hagamijwe guteza imbere ireme ry’Uburezi no kunoza imicungire myiza y’umutungo Leta yayashyiragamo.

Icyicaro cya UR kiri mu Mujyi wa Kigali ariko gishobora kwimurirwa ahandi mu Rwanda igihe bibaye ngombwa, byemejwe n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Kaminuza y’u Rwanda igizwe na Koleji esheshatu na Campus icyenda, ibarizwamo abanyeshuri basaga ibihumbi 30.

Amavugurura akenewe nakorwa izaba igizwe na Koleji zirindwi, zirimo Koleji Nderabarezi ikorera mu Karere ka Kayonza; Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga [Nyarugenge]; Koleji yigisha iby’Ubugeni, Indimi n’Ubumenyi bw’Imibereho y’Abaturage [Huye]; Koleji yigisha iby’Ubucuruzi n’Ubukungu [Huye]; Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima [Huye]; Koleji y’Ubumenyi n’ubuvuzi bw’Amatungo [Nyagatare]; Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo izaba ikorera mu Karere ka Musanze. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *